Nyuma yo kubura amashilingi yo kwishyura ibitaro ngo bahabwe umurambo, umuryango wa Irene Wanjiru washyinguye insina ahari gushyingurwa umurambo wa nyakwigendera.
Ibi byabaye ku wa 02 Ukuboza 2023, bibera ahitwa Kamuiru mu gace k’ahitwa Maragua.
Uyu muryango uri mu bihe by’agahinda kenshi n’amarira, nyuma y’uko ibitaro bibimye umurambo w’umuntu wabo, bikaba ngombwa ko bashyingura insina ahari hateganyijwe ko ari bushyingurwe.
Amakuru avuga ko kuva muri Kamena 2022, uyu Irene Wanjiru yarwaye araremba, ajyanwa mu bitaro byigenga (private hospital ), basanga yararwaye kanseri yo mu mutwe.
Nyakwigendera yakomeje kurwarira muri ibyo bitaro kugeza yitabye Imana, nyuma yo kwitaba Imana, ibitaro byishyuzaga umuryango wa nyakwigendera miliyoni 3 z’amashilingi
Umuryango wa nyakwigendera wumvikanye n’ibitaro ko babishyura miliyoni 2, andi bakazayishyura nyuma, ariko bagahabwa umurambo bakawushyingura.
Ibitaro byemeye ubwo bwumvikane, bubaha umurambo, umuryango wa nyakwigendera uwujyana mu buruhukiro bw’ibitaro byegereye iwabo w’uwo muryango.
Igihe cyo gushyingura kigeza, bagiye gutora umurambo batunguwe no kubwirwa ko batari buhabwe umurambo kubera ideni bagifitiye ibitaro nyakwigendera yari arwariyemo.
Bagerageje kwinginga ngo babahe umurambo, bazishyure amashilingi yasigaye, ariko ibitaro birabyanga, kuko bari bamaze gucukura imva rero bahitamo kuhashyingura umutumba w’insina mu kimbo cya nyakwigendera.
Umuryango wa nyakwigendera wavuze ko nyuma y’ibyo byose byarangiye, ibitaro nibikenera gushyingura nyakwigendera aribyo bizabikora.