Yago avuze ukuri kose ku birirwa bamusebya, avuga impamvu nta mushibuka bamutega ngo umufate

Nyarwaya Innocent umunyamakuru akaba n’umuhanzi uzwi nka Yago, yakomoje ku mpamvu hari amakuru yacicikanye hirya no hino avuga ko hari umukobwa yateye inda, anakomoza ku makimbirane yagiranye na DJ Brianne.

Yago mu kiganiro yari yatumiwemo ku rubuga rwa X mu cyo bita Space, yanyomoje amakuru avuga ko hari umukobwa yateye inda, anavuga ku imvano y’amakimbirane yagiranye na DJ Brianne.

Yago yeruye, avuga ko kuva yakinjira mu muziki, hari abantu bari basanzwe mu ruganda rw’imyidagaduro bagenda bamutega imishibuka, bikarangira ibashibukanye bo ubwabo, bakishyira ku karubanda.

Yakomeje avuga ko hari bamwe atashatse kuvuga amazina bishyura abantu amafaranga ngo bakore ibiganiro kuri YouTube bamusebya, abandi bashatse kumutega abakobwa ngo baryamane bamufate amashusho bayashyire ku karubanda.

Yatanze urugero rw’umuntu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wishyuye umukobwa 500$ ngo baryamane, ariko amufate amashusho bayakwirakwize ku mbuga nkoranyambaga bamusebye.

Ngo uyu mukobwa yarabigerageje ageze kuri Yago amubwiza ukuri ko hari abamutumye ndetse amuha ibimenyetso birimo message yandikiranye n’uwo muntu wo muri Amerika.

Yagize ati: “Muri 2019 hari umuntu uba aho muri Amerika, wishyuye amadorari 500$ umukobwa ngo aze turyamane amfate amashusho nambaye ukuri kandi ngo umutwe wanjye ugaragaremo.”

Akomeza agira ati: “Uwo muntu yishyuye uwo mukobwa 200$ ngo aze tubanze turyamane ubundi afate ayo mashusho ayamwoherereze abone kumuha andi 300$ yasigaye. Ndashimira uwo mukobwa kuko yambwije ukuri, ambwira ko uko yanyumvaga atari ko ansanze. Yanyeretse ubutumwa bwose nanjye mfata amashusho yabyo ndabibika.”

Urundi rugero yatanze ni igihe yari agiye gutangira umuziki kinyamwuga, hari abantu bishyuye umukobwa witwa Kayitesi Yvonne uzwi nka Zecky B, ngo ajye kuri YouTube zitandukanye amubeshyera ko yamuteye inda.

Uyu mukobwa yagiye kuri YouTube mu ntangiriro za 2023, avuga ko Yago yamuteye inda akayihakana ndetse ari hafi kwibaruka. Iyi nkuru yasamiwe hejuru kuko Yago yari agezweho mu muziki Nyarwanda ndetse no mu Itangazamakuru ry’imyidagaduro.

Ubwo uyu mukobwa yageregezaga kwica izina rya Yago, byabaye iby’ubusa kuko Yago yaramwihoreye abiharira Imana, hashize igihe Zecky B aza gusaba imbabazi, Yago amubwira ko azamubabarira asubiye aho yatangarije ko yamuteye inda, akanahavugira ko byari ku mugambi wo kumusebya.

Yago avuga ko Zecky B yamweretse ababigizemo uruhare bose, gusa avuga ko umunsi umwe azakora indirimbo y’iminota 10 avuga ku gahinda yahuye nako.

Mbere y’uko Yago asoza iki kiganiro yakomoje no ku makimbirane yagiranye na Gateka Brianne uzwi nka DJ Brianne, avuga ko abeshya ko afasha abana bo kumuhanda, aba-Diaspora bakamuha amafaranga akayanywera.

Gusa uyu muhanzi yirinze kugira izina avuga, ariko avuga ko uyu mu DJ ari umwe mu bashobora kuba bamwanga urunuka kandi yagerageje kumwigiraho inshuti.

Yago ati: “Bose mba mbazi, abirirwa bakora ibiganiro bansebya kandi mubizi ko bazaga kuri channel yanjye bakarira, murabazi abo ba DJ baza kuri space bakarira, bagatabaza Diaspora ikabamenemo amafaranga ngo bafite abana barera. Ejo mukababona mu kabari batwitse barimo kurya ku mafaranga mwaboherereje.”

Akomeza agira ati: “Iyo kipe y’abo bantu narayimenye ndicecekera, igihe kizababwira, ukuri kuzababwira. Akajya mu biganiro akivugisha ngo ntabwo narinzi ko Yago yakora ibyo bintu, kandi uwo muntu anzi namuhaye amafaranga menshi ambeshya ngo afite ‘Foundation’.”

Yasoje agira ati: “Igihe kizagera ukuri kujye ahagaragara bamenye ko ari itsinda ry’abantu bagambiriye kungambanira. Bagerageje kunyura mu bagore ngo bandangize ariko banze kunyanga.”

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *