Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Tanzania:Abashehe batandatu bakatiwe igihano cyo kunyongwa

Nyuma y’imyaka icumi abashehe icyenda bafunze, batandatu muri bo bakatiwe igihano cyo kunyongwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutera igisasu kuri Paruwase gaturika ya Mutagatifu Yozefu mu mwaka wa 2013.

Ku wa Kabiri tariki 12 Ukuboza 2023, Urukiko rukuru rwo muri Arusha rwasomye urubanza rwaregwagamo abo bashehe icyenda bari bakurikiranyweho guturikiriza igisasu kuri Paruwase gaturika ya Mutagatifu Yozefu, kikangiza urusengero ndetse kigakomeretsa na bamwe mu bari bahari.

Umwanzuro w’urubanza wasomwe n’Umucamanza Nkwabi, urukiko rugaragaza ko abashehe batandatu aribo bahamwe n’icyaha, batatu bagakurwaho icyaha, babiri nibo batashye umwe asigara muri gereza kubera ibindi byaha yakoze ari muri gereza.

Abashehe bakatiwe igihano cyo kunyongwa ni; Abashari Hassan Omari, Imam Jaafar Hashima Lema, Kassim Idrisa. Na-, Yuduf Ali Huta, Abdul Hassa Masta na Ramadhani Hamadi Waziri.

Perezida wa Tanzania Samia namara kubisinyira nibwo iki gihano kizashyirwa mu bikorwa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU