Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umwana w’umuhungu warohamye mu mugezi wa Nyabarongo.
Urupfu rwa nyakwigendera KWIZERA Eric rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2023.
Amakuru aturuka mu baturage avugako ko uyu mwana ubusanzwe wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya MUSANGE ( EP MUSANGE), yajyaga ajya gutega amafi muri uyu mugezi wa Nyabarongo akaba ari nayo ntandaro y’urupfu rwe.
Uyu mwana yari atuye mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Rwasare, Umurenge wa Mushishiro, Akarere ka Muhanga.
Amakuru UMURUNGA wamenye avuga ko nyakwigendera yari afite ikizamini gisoza igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2023-2024, aho yari kugikora nyuma ya Saa sita.
Uyu nyakwigendera yagiye agiye kureba amafi yari yateze maze arohama mu mugezi, abari hafi bagerageje kumurohora biba iby’ubusa bamuvanamo yamaze kwitaba Imana.
Umunyamakuru wa UMURUNGA yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga kuri iyi nkuru, maze ahamagara Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu KAYITARE Jacqueline ntiyitaba, amwandikira ubutumwa bugufi ariko kugeza ubwo yandikaga iyi nkuru hari hashize amasaha asaga atatu atarasubiza.
Hakunze kumvikana amakuru y’abantu benshi barohama muri Nyabarongo muri uyu Murenge wa Mushishiro, nk’aho mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka abana bagera ku 10 bapfuye barohamye muri uru ruzi biturutse ku muntu wabambutsaga bamutwaje amategura.