Sunday, June 30, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyamasheke:Abantu babiri baciye mu rihumye abarindaga ahacukurwaga amabuye y'agaciro bahasangwa bapfuye

Nyamasheke:Abantu babiri baciye mu rihumye abarindaga ahacukurwaga amabuye y’agaciro bahasangwa bapfuye

Mu Karere ka Nyamashake, abantu babiri bagwiriwe n’ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro, bahita bahasiga ubuzima.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, bibera mu Karere ka Nyamashake mu Murenge wa Ruharambuga.

Bivugwa ko banyuze mu rihumye abaharindaga bakajya gucukura mu kirombe cyari kimaze iminsi gikomye (kibujijwe) gucukurwa.

Mupenzi Narcisse, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamashake, yatangaje ko bakimenya aya makuru, boherejeyo itsinda ry’Abayobozi baturutse ku Karere ngo bajye kubakangurira kwirinda ubucukuzi butemewe.

Yagize ati: “Turategura uburyo bwo kwegera abaturage tukajyayo, hari n’itsinda ririyo ry’Abakozi b’Akarere, natwe turajyayo tubakangurire kwirinda gucukura yaba amabuye ya za kariyeri cyangwa amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko nta kibarengera kiba gihari.”

Ukekwa ko yakoreshaga ba nyakwigendera yahise atabwa muri yombi nk’uko Meya Mupenzi abitangaza.

Yagize ati: “Inzego zakurikiranaga ko hadakomeza gucukurwa binyuranyije n’amategeko, sinzi uko aba baciye mu rihumye inzego zaharindaga, bajyamo baracukura. Icyo twakoze tumaze kubimenya ni uko hari n’uwaketswe ko ashobora kuba ariwe wabakoreshaga, twihutira kugira ngo afatwe, afatirwa mu Karere ka Nyamagabe, ubu yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha.”

Umuyobozi yakomeje avuga ko uwafashwe yigeze guhabwa uburenganzira bwo kuhacukura ariko aza guhagarikwa.

Akomeza avuga ko bagiye kugira inama abantu kwirinda gucukura mu buryo butemewe.

Yasoje avuga ko hari burebwe uburyo imiryango ya banyakwigendera yafashwa gushyingura ababo.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!