Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKamonyi:Ku kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga hibwe ibikoresho hakekwa uburangare bw'abaharindaga

Kamonyi:Ku kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga hibwe ibikoresho hakekwa uburangare bw’abaharindaga

Mu Karere ka Kamonyi, mu Mayaga ku Kigo Nderabuzima cya Nyamiyaga, abantu bataramenyekana barahinjiye biba icyuma bakoresha mu gupima Ibizamini cya mikorosikopi (Microscopy) ndetse biba na mudasobwa imwe. Iki Kigo Nderabuzima cyari kirinzwe n’abarinzi bo mu Nkeragutabara.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga, Ruzigana Jean Damascène, yemeye ko ubu bujura buvugwa bwabaye, gusa avuga ko RIB sitasiyo ya Mugina yinjiye muri iki kibazo ngo hamenyekane byinshi kuri bwo.

Avuga ko ubu bujura bwamenyekanye abakozi baje mu kazi mugitondo cyo ku wa 09 Ukuboza 2023, bahageze basanga ibyo bikoresho ntabyo, ariko basanga abazamu bo muri Koperative y’Inkeragutabara baharaye badahari kandi batamurikiye ababasimbuye uko ikigo barayemo bagisize.

Ruzigana yemeje koko ko aya makuru y’uko abarinzi bari baharaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu batashye batamurikiye bagenzi babo uko ikigo cyaraye, avuga ko kandi batashye ababasimbura batarahagera nk’uko bisanzwe.

Yakomeje avuga ko biba ibi bikoresho, bishe amadirishya, ariko bikimenyekana byamenyeshejwe ukuriye Inkeragutabara ku rwego rw’Umurenge n’uwo ku rwego rw’Akarere kandi barahageze.

Ruzigana Jean Damascène, avuga ko ingingo ya gatatu yo mu masezerano bafitanye n’iyi Koperative, ivuga ko iyo hagize icyangirika cyangwa icyibwa ku burangare bw’abakozi babahaye batakoze akazi kabo uko bikwiye, iyi Koperative ariyo yishyura ibyangijwe cyangwa ibyabuze.

Gusa nanone avuga ko iyo bisaba ko habanza gukorwa iperereza n’Urwego rubishinzwe rikorwa, ari nayo mpamvu babimenyesheje sitasiyo ya RIB ya Mugina, bamaze gutangira gukora iperereza kuri ubu bujura.

Src:Intyoza

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!