Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGuhera ku wa 11 Ukuboza, abafite ubutaka butanditse bahawe ubwasisi

Guhera ku wa 11 Ukuboza, abafite ubutaka butanditse bahawe ubwasisi

Abantu bose batigeze bandikisha ubutaka baramenywesha n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka (NLA) ko muri uku kwezi k’Ukuboza 2023, hari igikorwa cyo kubafasha kubwandikisha nta mafaranga batanze.

Ni nyuma y’uko hagaragaye ko hari umubare w’abantu benshi batigeze batanga amakuru ku butaka bwabo ngo bubandikweho babitewe n’impamvu zitandukanye.

NLA igaragaza ko mu gihugu hose hari ibibanza 1,467,357 bitanditse kuri ba nyirabyo, muri byo 28,314 bibarizwa mu Mujyi wa Kigali.

Ibibanza bitanditse mu Ntara y’Iburasirazuba ni 258,477 mu Majyepfo ni 491,006 mu Majyaruguru ni 299,802 n’ibibanza 389,958 mu Burengerazuba bitanditse kuri ba nyirabyo.

Ibi byashyizwe mu itangazo ryasohotse ku wa 11 Ukuboza 2023, rivuga ko by’umwihariko abafite udupapuro babarurijeho bakunda kwita ‘Udupara’ cyangwa ‘Utujeto’ ndetse n’utwo bishyuriyeho ko bagomba kwitabira iki gikorwa.

Abatunze ubutaka bifuza iyi serivisi bazajya bayiherwa ahagenwe n’urwego rw’Umurenge.

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, iyi gahunda yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, mu gihe mu Ntara bazamenyeshwa igihe iki gikorwa kizatangirira.

NLA yagiraga iti: “Tukaba dusaba kandi abantu bose batandikishije ubutaka kwihutira gutanga amakuru kugira ngo bubandikweho.”

Abifuza kwandikisha ubutaka barasabwa kuvugisha ukuri kuri ayo makuru azaba atanze, kuko uwo bizagaragara ko yatanze amakuru atariyo azakurikiranwa n’amategeko.

Kwandikisha ubutaka biteganywa n’iteka rya Perezida Nomero 075/01 ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!