Bombori bombori muri ba Comptable mu mashuri ya Kamonyi na Rulindo

Muri bimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye byo mu karere ka Kamonyi na Rulindo hari kuvugwa umwuka utari mwiza mu ba Cungamutungo babyo aho bari kuvuga ko bazaniwe bamukeba mu kazi.

Comptable wo mu karere ka Kamonyi waganiriye na UMURUNGA yagize ati:”Nagiye kubona mbona bazanye undi uje gukora inshingano zanjye nibaza uko bizagenda,…”

Uyu akomeza avuga ko mu minsi yashize bahamagajwe ku karere bakabwirwa ko bibaye byiza babasinyisha bakemera kuba aba nditsi mu bigo bakoreramo.

Ibi ariko iyo bavuga bo bavuga ko amabaruwa bahawe abinjiza mu kazi bari Abacungamutungo b’ibigo ndetse ko n’ibyo bize ntaho bihuriye n’ibyo bashaka kubaha.

Ibimeze nk’ibi bya Kamonyi nabyo byabaye i Rulindo nabo barahamagajwe bababwira ko bagomba gusinya biyemeza kuzajya ahandi kuko ngo bagiye kuzana abize Kaminuza bafite Ao.

N’ubwo aba bari gucunaguzwa babwirwa ko bagiye gusimbuzwa abize Kaminuza,muri bo harimo abafite izo mpamyabushobozi ndetse bagiye basaba kuzihemberwa amaso agahera mu kirere.

Iki kibazo n’ubwo byashakuje muri tuno turere twa Rulindo na Kamonyi, no muri Gicumbi ni uko na Gatsibo.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twashatse kuvugana na Minisiteri y’Uburezi kuri iki kibazo ntibyadukundira, igihe bidukundira turabatangariza ibyo bavuga.

Inkuru igikurikiranwa ….

8 thoughts on “Bombori bombori muri ba Comptable mu mashuri ya Kamonyi na Rulindo

  1. Sam kabera Erega abo bazana ngo bafite A0 natwe turazifite yewe tunafite uburambe burenga imyaka 10 kukugira uwo utariwe sibyiza ndavuga kuguha akazi kibyo utize.

    1. Bo ntabwo ari abagore babayobozi, Kandi ntibanazwi,ubundi se koko niba hatagenderwa ku ivangura itonesha ikimenyane n’icyenewabo ni gute ushinzwe uburezi mu karere ka Kamonyi(Diogène) umugore we yagiye mu kazi agahemberwa licence nta kizamini akoze, abandi yasanzemo kandi nabo bafite izo licence amaso yabo yaraheze mu kirere n’a nubu bakaba barinze kubahenantura? Abo bashaka barazamuwe bahemberwa niveau abo badashaka ngo examen, kandi igitangaje n’ubundi binjiye examen bayikoze, Mwarangiza ngo abanyarwanda ni bamwe hakiri itoneshwa nkiri? N’ivangura?Njye nibaza nkibi bizashira ryari muri uru Rwanda?Reba kuba abantu babili bafite licence zasinywe n’umuyobozi umwe, umuntu afite na expérience y’imyaka myinshi warangiza ukamwirukana Ku mwanya w’ibyo yize ukazana uwo banganya niveau d’étude udafite expérience warangiza ugategeka usimbuwe ngo yigishe umusimbuye, nta buretwa burenze ubwo. Nzaba ndeba.

    2. Abatazwi badafite na benewabo babasunika nibo bafite ikibazo, kandi ni nabo bagiye kujugunywa Ku myanya y’ibyobatigiye Bari bafite niveau d’études nkiyo ababasimbuye bafite ariko nta kivugira bobafite,ubuse ushinzwe uburezi mu karere ka Kamonyi umugore we ntiyagiyemo agahemberwa niveau abo yasanzemo se babisaba ntibabaringanye? Dore ibyo babituye nyuma y’imyaka myinshi babasimbuje abandi barangiza ngo nibabigishe akazi, abo bashaka barabazamuye bafite kivugira n’ibyo bizamini ntabyo bakoze, abatagira kivugira bo birabacanze u Rwanda ubu naha rugeze.gusa birababaje.

  2. Nonese ko REB YASHYIZE IMYANYA KWISOKO NGO ABANTU BASHOBOYE KANDI BABIFITIYE IBYANGOMBWA BAKORE IBIZAMINI,KUKI BO BATAKOZE?REB HARUWO YAKUMIRIYE GUKORA EXAMEN?

    1. Ahubwo se ko muvuga icyo kizamini wakigeramo batagufashe(selection) ubuse ntibanze kubafata Kandi bujuje ibyangombwa banasanzwe mu kazi? basi niyo babareka nabo bakigeragereza amahirwe, izo licence bavuga se za accounting cg finance ntibazicaranye? Ariko kubazaniraho abandi basanze aribyo bibafasha? None ngo nibagende kuba ba secrétaire, barabyigiye se? Ejo bundi buriya nabwo tuzumva babajugunye hanze kuko nabyo batabyize, bana b’u Rwanda murababaje, ariko mwihangane nt kundi kuko Ntawe uburana n’umuhamba. Imana yo mu ijuru izabarengere nicyo mbifurije.

  3. Icyo twanze ni itonesha N’ivangura ngaho noneho abataraciye muri iyo examen uvuga Bose nibabakorere nk’ibyo bakoreye abandi turebe? Ntibyakorwwa kuko abazamuwe badakoze icyo kizamini barazwi, c’est tout.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!