Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Mudugudu waciye amano abasore babiri bavukana ari mu mazi abira

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nasale mu gihugu cya Tanzania, Mu ntara ya Mbeya mu karere ka Momba, yaciye abasore babiri bavukana amano bakekwaho kwiba amapiki yakoreshwaga aho bariho bubaka inyubako, nyuma yabyo Polisi imuta muri yombi.

Theopista Millya, Umuyobozi wa Polisi, niwe wemeje itabwa muri yombi ry’uyu Mudugudu witwa Samuel Mtambo. yavuze ko yakoze iki cyaha afatanyije n’abandi bantu babiri kugeza ubu bataraboneka.

Aba basore bivugwa ko bari bibye amapiki 17 yariho yifashishwa mu bwubatsi nk’uko umuyobozi yabitangaje.

Mudugudu kumwe n’abandi bantu babiri bataraboneka, bagifata abo basore bahise babakata amano bifashishije urucerezo.

Abo basore bahise bajya gutanga ikirego kuri Polisi, Mudugudu ahita atabwa muri yombi, bo bajyanwa kwa muganga.

Src: Rubanda

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!