Mu bayobozi batowe, harimo Mulindwa Prosper watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu. Yari asanzwe ayobora Akarere ka Rutsiro by’Agateganyo ndetse yabaye Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo.
Mukamana Soline we yatorewe kuyobora Akarere ka Burera agize amajwi 200 mu gihe uwo bari bahanganye ari Mujawamariya Margueritte we yagize amajwi 101. Yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero ndetse yanabaye ushinzwe imiyoborere muri ako karere.
Mukase Valentine we yatorewe kuba Meya w’Akarere ka Karongi. Yari asanzwe ari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Yatowe ku majwi 213 kuri 76 ya Pascasie Umuhoza bari bahanganye.
Umuhoza Pascasie we yatorewe kuba Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza mu Karere Karongi, asimbuye Mukase watorewe kuyobora aka karere.
Kagabo Rwamunono Richard we yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.
Mu Karere ka Gakenke, Umuyobozi w’Akarere yabaye Mukandayisenga Vestine. Yari asanzwe akora muri DUHAMIC ADRI ashinzwe ibikorwa by’ubugenzuzi.
Mupenzi Narcisse we yatorewe kuyobora Akarere ka Nyamasheke. Yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Ubutabera ashinzwe kwegereza ubutabera abaturage.