Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURUPerezida wa Sunrise Fc arafunzwe akurikiranweho miliyoni yanyereje

Perezida wa Sunrise Fc arafunzwe akurikiranweho miliyoni yanyereje

Perezida wa Sunrise akurikiranwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya RIB, icyaha cyo kunyereza umutungo wa Koperative abereye Umuyobozi icuruza amata n’ibiyakomokaho.

Perezida wa Sunrise Fc, Hodari Hilary, akaba n’Umuyobozi wa Koperative y’abacuruzi b’Amata bo mu Karere ka Nyagatare, yatawe muri yombi na RIB akurikiranweho kunyereza umutungo w’iyi Koperative.

Iyi Koperative yitwa Nyagatare Dairy Marketing Co-operative (NDMC) isanzwe icuruza amata n’ibiyakomokaho, ikaba ifite icyicaro mu Kagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare.

Hodari Hilary, watawe muri yombi akurikiranweho ibifitanye isano no kunyereza umutungo w’amafaranga arenga miliyoni 160 Rwf, w’iyi Koperative asanzwe abereye Perezida.

RIB ivuga ko yataye muri yombi Hodari n’umucungamutungo w’iyi Koperative witwa Happy Muhoza, ku wa Mbere tariki 04 Ukuboza 2023, ubu bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagatare.

Amakuru avuga ko ibi ibyaha byatangiye kuva muri 2018, birimo kunyereza umutungo, kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, no gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa Koperative.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB), Dr Murangira B. Thierry, avuga ko uyu muyobozi yakaga inguzanyo ku giti cye akabyitirira Koperative.

Yagize ati: “Hilary Hodari, we nka Perezida wa Koperative yishyize ku rutonde rw’abakozi bahembwa buri kwezi kandi atabyemerewe n’amategeko.”

Dr Murangira, avuga ko Hodari kandi yagiye anyereza umutungo wa Koperative akoresheje uburiganya burimo kuba yarashyiraga amavuta mu modoka ye, ariko akavuga ko yashyizwe muri moteri ya Koperative.

Ati: “Yafashe nanone imashini ishinzwe gukata ibyatsi, yari isanzwe ikodeshwa amafaranga akajya mu kigega cya Koperative, ayijyana iwe.”

Umuvugizi wa RIB arakomeza gusaba Abanyarwanda kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo abakekwaho ibyaha bakomeze gukurikiranwa. Aributsa kandi ko umuntu wanga gutanga amakuru kandi ayafite k’ukekwa nawe akurikiranwa n’amategeko.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!