Sunday, June 16, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGasabo: Hatoraguwe umurambo w'umugabo bikekwa ko yishwe

Gasabo: Hatoraguwe umurambo w’umugabo bikekwa ko yishwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 6/12/2023 mu murenge wa Rusororo, akagari ka Mbandazi mu mudugudu wa Samuduha hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Tungandame Fabien bikekwa ko yishwe akajugunywa mu ishyamba.

Amakuru ava mu mboni UMURUNGA ufite muri kariya gace avugako uyu mugabo bikekwa ko yazize gutwara bimwe mu bikoresho byifashishwaga na bagenzi be mu guteka kanyanga,bikaba aribyo yatwaye.

Amakuru avugako uyu Fabien yatwaye ingunguru bakoreshaga,bikaza kurangira abo ayitwaye bamukurikiye bakamufatira nzira bakamwica.

Aya makuru ashimangirwa n’umukuru w’umudugudu wa Samuduha, Nkurikiyingoma Patrick yabwiye UMURUNGA ko uyu Fabien ashobora kuba yarishwe ku Cyumweru ndetse ko bamwe bakekwa ho kugira uruhare mu rupfu rwe hari abatangiye gutabwa muri yombi.

Yakomeje atanga ubutumwa ati:”Bivugwako batekaga kanyanga,ntakiza cy’ibiyobyabwenge abantu babirimo bagomba kubivamo,abaturage ndetse n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwite bwa Leta tugahagurukira hamwe tukabirwanya kuko niyo ntandaro y’ibibi byose tubona.”

Dr. Umuhoza Rwabukumba, Gitifu wโ€™Umurenge wa Rusororo yemereye UMURUNGA aya makuru avuga ko bikekwa ko uyu muntu yishwe ndetse ko bigaragara ko amaze iminsi.

Gitifu yasabye abaturage mbere na mbere gutangira amakuru ku gihe ati:” Niba umuntu yarapfuye ku Cyumweru hagatanzwe amakuru hakiri kare kuko hari n’igihe amakuru atangiwe agihe yarokora umuntu,abantu kubura umuntu bakabivuga hakiri kare mbese ntibatinde gutanga amakuru vuba(…).”

Uyu nyakwigendera Tungandame Fabien ngo yabaga wenyine kuko ngo yashatse umugore babyarana umwana umwe,nyuma umugore barananiranwa baratandukana yishakira undi mugabo ajyana n’umwana babyararanye.

Kuri ubu ubwo twakoraga iyi nkuru inzego z’umutekano na RIB bahise batangira iperereza, ubu umuntu umwe ukekwa akaba yamaze gutabwa muri yombi,hasigaye undi ugishakishwa.

 

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
๐Ÿ“žor Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!