Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Twagiramungu Faustin wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yapfuye

Uwabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside Twagiramungu Faustin yitabye Imana ku myaka 78 y’amavuko.

Twagiramungu yahoze ari umunyapolitiki, akaba yaravutse tariki 14 Kanama 1945 mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.

Inkuru y’urupfu rwa Twagiramungu yamenyekanye mu gitondo cy’uyu munsi ku wa 02 Ukuboza 2023 aguye mu Bubiligi, igaragaye ku rubuga rw’ijwi ry’Amerika bivugwa ko babitangarijwe n’abagize umuryango we.

Twagiramungu yabaye Minisitiri w’Intebe mu 1994 muri Guverinoma ya mbere yashyizweho na FPR imaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza yeguye mu 1995.

Yabaga mu gihugu cy’u Bubiligi aho yari yarahungiye uhereye mu mwaka wa 2003.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!