Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURURobert Byiringiro akarere ka Musanze kamwitegeho iki?

Robert Byiringiro akarere ka Musanze kamwitegeho iki?

Impamvu zituma umuntu wese yumva yatora Robert Byiringiro zidashidikanywaho urazisanga muri iyi nkuru kuko ni umunyabigwi.

 

Robert Byiringiro, umuturage wo mu Karere ka Musanze yasabye abagize Inteko itora n’abaturage kumugirira icyizere bakamutorera kuba umujyana w’Akarere ka Musanze.

 

Robert Byiringiro agiye kuzuza imyaka 9 ari Umunyamakuru w’Ikinyamakuru cya RBA, ashinzwe gutara no gutangaza amakuru ndetse akora n’ibiganiro ahanini bishingiye ku guragagaza iterambere ry’abaturage, ibyo byose bishingiye kugaragaza ibibazo byobo kugira ngo bishobore kuba byakemuka.

 

Robert Byiringiro kandi amaze imyaka 10 ari mu rubyiruko rw’abakorerabushake, akaba agiye kumara imyaka igera kuri itanu ari Umuyobozi w’urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Musanze.

 

Yavuze ko mu gihe amaze ayoboye urubyiruko rw’abakorera bushake, bakoze byinshi byiza bifitiye umuturage akamaro birimo; kubakira abatishoboye aho buri mwaka babubakira amacumbi, ubwiherero, bagenda bazana udushya mu rubyiruko tubafasha kwiteza imbere ndetse bafashije Leta mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19 muri rusange, kandi bibanda ku kubaka ibikorwa remezo ibyo byose bigamije kugirira umuturage akamaro.

 

Yakomeje avuga ko urubyiruko rw’abakorera bushake bafite gahunda yo gukomeza kugira uruhare runini rwo gufasha Leta gukomeza kwihutisha umuvuduko w’iterambere nk’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahora abishishikariza urubyiruko.

 

Robert Byiringiro yavuze ko afite byinshi bimwemerera kwiyamamaza ku mwanya wo kuba umujyanama w’Akarere ka Musanze.

 

Yagaragaje byinshi nk’imigabo n’imigambi ye azashyira imbere nk’ingenzi mu guteza imbere Igihugu azakora nagiriwa icyizere birimwo; kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda waba umwana waba umukuru waba usengera mu Idini cyangwa Itorero ahariho hose.

 

Yavuze ko nk’Umujyanama rusange azarushaho kumvikanisha ijwi rya buri wese kugira ngo Ubumwe bw’Abanyarwanda bukomeze bube ku isonga kandi Abanyarwanda bose bakomeze kuba umwe.

 

Ikindi kandi yagaragaje ko azaharanira kuzamura ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage batuye mu Karere ka Musanze binyuze mu ijwi ry’umuturage, agaragaza bimwe mu bibazo bizakemurwa birimo ikibazo cy’umwanda ugaragara mu Karere avuga ko iki kibazo azafatanya n’abaturage mu guhindura imyumvire yabo iki kibazo cyigakemuka.

 

Ibindi yagaragaje azashyira imbere birimo guhindura imyumvire ku bijyanye n’imibereho byaba ku rubyiruko, abafite ubumuga ndetse n’abakuru.

 

Ibindi bizaza ku isonga naramuka agiriwe icyizere, harimo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kubaka ibikorwaremezo kugira ngo imibereho n’iterambere ry’umuturage utuye mu Karere ka Musanze birusheho kugenda neza.

 

Ku bijyanye n’inkingi y’iterambere yavuze ko bazarushaho mu gushyira ingufu cyane mu gufasha abaturage gukomeza guhanga udushya, ariko banerekwa amahirwe yashyizweho na Leta kugira ngo barusheho kwiteza imbere bibumbira mu makoperative, barushaho gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe Leta iba yabashyiriyeho binyuze ma mabanki, ndetse azafasha mu kurushaho guteza imbere ibijyanye n’ubukerarugendo bikorerwa mu Karere ka Musanze byaba ibikorerwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga binyuze mu mahoteri.

 

Yagaragaje ko urubyiruko ruzafashwa kubona amahirwe azarufasha kwiteza imbere haba mu guhanga imirimo no kubyaza amahirwe umusaruro urubyiruko rugenda rushyirirwaho, avuga ko natorwa nk’Umujyanama rusange azakomeza kubakorera ubuvugizi ku bibazo bafite, banigishwa ibyabafasha kuba bahangana n’ubushomeri kugira ngo iterambere ryabo rirusheho kwihuta.

 

Mu bijyanye n’Uburezi yavuze ko hazashyirwamo ingufu kugira ngo buri mwana wese arusheho kugana uburezi, kandi ubuvugizi bwabo bubashe kumvikana nk’Umujyanama rusange azajya abakorera ubuvugizi kugira ngo ijwi ryabo ribashe kumvikana rigere aho ritabashaga kugera, mu rwego rwo gufasha abana bafite ubumuga, bagerweho n’uburezi bitabagoye n’abandi bana muri rusange bajye babasha gukorerwa ubuvugizi ku bibazo bahura na byo bikemurwe.

 

Robert Byiringiro yavuze ko uretse urubyiruko ruzafashwa, atibagiwe abagore n’abafite ubumuga bose bazagenda bafashwa, humvwa ibyifuzo byabo kugira ngo bigezwe aho bigomba kugera.

 

Yavuze ko kandi natorwa azaharanira kurwanya Ruswa n’akarengane kugira ngo umuturage w’Akarere ka Musanze azafashwa kandi guhangana ku bijyanye na Ruswa, yumvikanisha ko azarushaho gukora ubuvugizi ku bikimubangamiye umuturage wese, igituma hakigaragara ko hari ahashobora kwakwa Ruswa bizakorerwa ubuvugizi birushaho kwihutisha iterambere binyuze mu bufatanye harwanywa akarengane.

 

Robert Byiringiro, yasabye Abanyamusanze n’Abagize Inteko itora kumugirira icyizere bakamutora kugira ngo abone amahirwe yo kuba Umujyanama w’Akarere ka Musanze, abizeza ubufatanye.

 

Tora Robert Byiringiro uharanire ko umugira Umujyanama w’Akarere ka Musanze ubundi natwe turusheho kwihutisha iterambere mu Karere ka Musanze, kandi avuga ko azafasha mu guharanira mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu muri rusange no gukorera ubuvugizi umuturage.

 

Yasoje yibutsa ko yabaye Umunyamakuru kandi n’ubu akiri we, ikindi kandi yabaye mu nzego z’urubyiruko zitandukanye haba mu makaminuza ndetse no mu bindi byiciro binyuranye, ariho agaragaza ko azi ubuzima bw’umuturage kuko yagiye abubamo cyane kandi nawe ni umuturage, ariyo mpamvu yifuza kugirirwa icyizere n’abagize Inteko itora, akazagira ubufatanye mu gukomeza gusigasira ibyagezweho, mu gukomeza kubumbatira Ubumwe bw’Abanyarwanda no guteza imbere ibijyanye n’imiyoborere.

 

Robert Byiringiro yavuze ko ku bufatanye bazarushaho kwihutisha iterambere ry’Akarere ka Musanze, yizeza abaturage gukomeza kwesa imihigo, avuga ko afite ubushake n’ubushobozi kandi azakomeza kubikoresha neza kugira ngo azarusheho kubakorera neza kandi asoza abashimira.

 

Uyu Robert Byiringiro wifuza kugirirwa icyizere ko yatorerwa kuba Umujyanama w’Akarere ka Musanze, afite umugore umwe n’abana babiri, akaba asanzwe atuye mu Karere ka Musanze.

Reba amafoto ya Robert Byiringiro mu bikorwa bitandukanye

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
๐Ÿ“žor Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!