Umukobwa wo muri Tanzania witwa Rehema Chao uherutse kwita Imana aguye mu mpanuka, yamuhitanye we na Nyina bavuye mu birori bye byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal shower, bashyinguwe mu marira menshi, maze Pasiteri wari ayoboye uwo muhango asaba abantu kutarira kuko byari mu mugambi w’Imana.
Ku wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023, ni bwo Rehema Chao na Nyina Agnes Chao bashyinguwe, ari nawo munsi nyirizina wari kuzaberaho ubukwe bwe.
Amarira n’agahinda byari byinshi ku nshuti, abavandimwe n’imiryango byari byaje gushyishyingura Rehema Chao na Nyina Agnes.
Pasiteri wayoboye uwo muhango, yasabye abari bawitabiriye kwifatanya n’Imana muri ibi bihe bitoroshye byo kubura ababo.
Pasiteri Calvin Koola, ati: “Mu buzima tujye duhora tubaho nk’abantu bari bupfe uyu munsi, ndagira ngo nsabe umuryango wagize ibyago ko udakwiriye kuva ku Mana.”
Uyu mupasiteri wayoboye ibi birori, yavuze ko Imana yashimye gufata ibirori bya Kabiri ari byo bukwe ikabihuza n’ibirori bya gatatu aribyo gushyingura, byose ikabihuza bikarangirira umunsi umwe.
Turabibutsa ko Rehema Chao na Nyina bitabye Imana ku wa 28 Ugushyingo 2023, baguye mu mpanuka bagahita bitaba Imana impanuka ikiba.
Fiyanse wa Rehema Chao bari buzashyingiranwe, ni we wahisemo ko Umukunzi we na Nyirabukwe bashyingurwa ku itariki bari buzashyingiranweho.