Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Abapasiteri babiri bo mu Itorero ADEPR batawe muri yombi bizize

Abapasiteri babiri bo mu Itorero ADEPR, bakurikiranyweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) inyandiko mpimbano igamije kweguza Umuyobozi w’Itorero ADEPR.

Abantu bane bo mu Itorero ADEPR, barimo Pasiteri Karamuka Fordouard na Pasiteri Mazimpaka Janvier, batawe muri yombi na RIB ku wa 27 Ugushyingo 2023.

Abandi babiri batawe muri yombi ni Umuvugabutumwa Ezechiel Rwamakuba n’Umukirisitu muri iryo torero Janvier Nubaha.

Baracyekwaho ibyaha byo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, no kuba icyitso kuri icyo cyaha nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rubivuga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B Thierry, yavuze ko ibyo byaha babikoze, bahimba urutonde rw’abayoboke ba ADEPR, bagashyiraho imikono y’impimbano basaba ko Umuyobozi Mukuru w’iryo torero ADEPR yeguzwa.

Umuvugabutumwa Ezechiel Rwamakuba, mu ibazwa rye yemeye ko urwo rutonde ari bamwe mu bakirisitu b’itorero ADEPR barukoze bafatanyije na Pasiteri Karamuka Fordouard.

Bamwe mu batangabuhamya bafite amazina yagaragaye kuri ayo mabaruwa, babajijwe bahakanye kugira uruhare muri ibyo bikorwa bigize byaha.

Abacyekwaho icyaha bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Remera, Kimihurura na Kicukiro, mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko RIB ibivugwa.

Gukoresha inyandiko mpimbano ni icyaha gihanwa n’amategeko, kandi gifite ibihano biremereye, bityo RIB irasaba abaturage kwirinda kugwa muri iki cyaha.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu z’Amanyarwanda.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU