Mu Karere ka Kicukiro, umusore w’imyaka 17 y’amavuko yatahuwe n’abashinzwe umutekano nyuma yo kwiyoberanya akiyita umukobwa kugira ngo ahabwe akazi ko mu rugo ko kurera abana.
Yafatiwe mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi mu Mudugudu wa Mulindi. Uyu musore asanzwe akomoka mu Karere ka Gicumbi.
Mukeshimana Odette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashashi, yavuze ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zafashe uyu musore agenda akomanga kuri buri rugo asaba akazi, ntiyabasobanura impamvu yabyo, baje kwitegereza neza basanga ni umuhungu.
Yagize ati: “Nyuma yo kubona ko yiyoberanyije, bamubajije aho aturuka avuga ko yari avuye mu Karere ka Gicumbi azanywe n’umuntu wari uje kumushakira akazi, ageze mu Mujyi wa Kigali amutwara igikapu yari afite ndetse n’amafaranga.”
Gitifu Mukeshimana, avuga ko uyu musore yari yambaye imyambaro y’abakobwa, anifubitse ndetse afite n’isakoshi mu ntoki ku buryo utatahura ko ari umuhungu.
Muri iyo sakoshi bamusanganye amafoto y’abantu benshi batandukanye avuga ko ari abo mu muryango we.
Ati: “Twaramwitegereje mu maso tubona ni umuhungu wambaye nk’abakobwa, ariko dukomeje kumuganiriza atwemerera ko ari umuhungu atari umukobwa, tumubajije impamvu yiyoberanya, atubwira ko ari uko yashakaga akazi ko kurera abana.”
Gitifu yongeyeho ko uwo musore yabahaye inomero z’umuturanyi we, bamuhamagaye ababwira ko uwo musore amuzi kandi asanzwe agaragara mu bikorwa by’ubujura.
Andi makuru avuga ko azwiho kuzana urubyiruko muri Kigali arukuye mu ntara, bahagera akabambura ibyo bafite agahita acika.
Uyu musore yahise ashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga kugira ngo abazwe icyabimuteye.