Perezida wa Congo Félix Antoine Tshisekedi yatangaje ko agiye gukoresha imbaraga zose afite mu kubaka bundi bushya RDC, avuga ko nibiba ngombwa azemera no gupfira muri urwo rugamba.
Ibi yabitangaje ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023, ubwo yatangiriga ibikorwa byo kwiyamamaza muri Stade des Martyrs i Kinshasa, abikora yizeza abaturage ko atazasubira inyuma mu rugamba rwo kurwanirira igihugu.
Nyuma y’uko manda ya mbere Tshisekedi yatowemo muri 2018 igenda igana ku musozo, yatangiye ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora RDC manda ya kabiri.
Tshisekedi imbere y’imbaga y’Abanyekongo yagize ati: “Njyewe umukandida wanyu numéro 20, njyewe Perezida wa Repubulika nimumenye ko kugeza pfuye ntazigera ntezuka ku kubakunda, gukunda igihugu cyanjye, nzatanga ubuzima bwanjye ku bwa Congo.”
Perezida Tshisekedi yavuze ko bwambere ahangayikishijwe n’Abanyekongo, kandi avuga ko ibikorwa byose bya Leta bibubakiyeho ariyo mpamvu bizaborohera kubaka igihugu.
Ibi Tshisekedi yabivuze mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko mu myaka itanu amaze ku buyobozi nta kintu gifatika yagejeje ku gihugu.
Kuri ubu benshi mu Banyekongo bugarijwe n’ubukene, babayeho mu buzima bubi kubera umutekano muke uri mu bice bitandukanye bya RDC uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.