Isango Muzika Awards: Abahanzi bagiye guhatanira ibihembo bamenyekanye mu byiciro byose/ Amatora yatangiye

Abakunzi b’umuziki batangiye kwitorera bamwe mu bahanzi bakunda hano mu Rwanda mu matora yamaze gutangira y’abahatanira ibihembo bya ‘Isango na Muzika Awards’.

Ni amatora yatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, aho buri wese mu cyiciro arimo mu bahatana yatangiye guhabwa amahirwe n’abakunzi be.

Biteganyijwe ko aya matora azarangira ku wa 15 Ukuboza 2023, amajwi abahanzi bazagira azaba afite uruhare rwa 60% kukwegukana ibihembo.

Abahanzi bahatanye bazaba banakora ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye. Ni inshuro ya mbere hateguwe ibitaramo bibanziriza itangwa ry’ibihembo bya Isango na Muzika Awards 2023, bikazabera hirya no hino mu gihugu.

Ku wa 25 Ugushyingo 2023, bizatangirira ku kigo cy’abakobwa cya Maranyundo Girls School mu Karere ka Bugesera. Bikomereze muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye tariki 02 Ukuboza, bisoreze i Nyarugenge i Karama-Norvège tariki 09 Ukuboza 2023.

Ibihembo abahanzi bahataniye bizatangirwa muri Parkinn Hotel mu Mujyi wa Kigali tariki 17 Ukuboza 2023.

Abari guhatana mu byiciro byinshi mu Isango na Muzika Awards uyu mwaka wa 2023 ni Juno Kizigenza, Producer Element, Dany Nanone na Alyn Sano.

Aba bahataniye ibihembo bitatu bakurikiwe na Yago, Ruti Joel, Israel Mbonyi na Vestine & Dorcas bahataniye ibihembo bibiri.

Indirimbo zihataniye ibihembo bibiri ni ‘Fou de Toi’ ya Element, Bruce Melodie na Ross Kana n’indirimbo ‘Igitangaza’ ya Juno Kizigenza.

Dore uko abahanzi bahatanye mu byiciro bitandukanye mu Isango na Muzika Awards 2023.

Umuhanzi witwaye neza mu bagabo (Best Male Artist)

•Bruce Melodie
•Dany Nanone
•Israel Mbonyi
•Juno Kizigenza

Umuhanzikazi witwaye neza (Best Female Artist)

•Ariel Wayz
•Bwiza
•Alyn Sano
•Vestine & Dorcas

Abahanzi bashya bitwaye neza (Best New Artist)

•Yago
•Shemi
•Malani Manzi
•Linda Montez

Indirimbo y’umwaka (Song of The Year)

•Suwejo ya Yago
•Igitangaza ya Juno Kizigenza ft Bruce Melodie & Kenny Sol
•Edeni ya Chriss Eazy
•Nasara ya Dany Nanone ft Ariel Wayz

Indirimbo yahize izindi mu zihuriyemo abahanzi barenze umwe (Best Collabo Songs)

•One More Time ya Kenny Sol ft Harmonize
•Say Less ya Alyn Sano ft Fik Famaeica & Sat-B
•Fou de Toi ya Element ft Bruce Melodie & Ross Kana
•Lala ya Kirikou ft Chriss Eazy
•Nasara Dany Nanone ft Ariel Wayz

Utunganya indirimbo wahize abandi (Best Music Producer)

•Kozze
•Element
•Santana Sauce
•Prince Kiiiz

Umuhanzi wahize abandi mu bakora umuziki wo guhimbiza Imana (Best Gospel Artist)

•Israel Mbonyi
•Aline Gahongayire
•Josh Ishimwe
•Vestine & Dorcas

Utunganya amashusho y’indirimbo wahize abandi (Best Video Director)

•Gad
•Meddy Salleh
•Fayzo Pro
•Chico Berry

Album y’umwaka (Best Album of The Year)

•Yaraje ya Juno Kizigenza
•Rumuli ya Alyn Sano
•Musomandera ya Ruti Joel
•Essence ya Tom Close
•Live Life Love ya Nel Ngabo

Abitwaye neza muri gakondo (Best Cultural Act)

•Ruti Joel
•Inganzo Ngari
•Rumaga Junior
•Inyamibwa

Umuhanzi w’i Burundi wahize abandi (Best Burundi Artist)

•Natasha
•Big Fizzo
•Sat B
•Drama T

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *