Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURUHatangiye gushyirwaho ibyapa bigaragaza aho Camera ziri

Hatangiye gushyirwaho ibyapa bigaragaza aho Camera ziri

Ibi bije nyuma y’uko abantu benshi batanze ubusabe, bavuga ko bikwiriye gushyirwaho kandi camera ntizishyirwe ahantu hihishe nkuko byajyaga bikorwa na polisi.

Kuva ku wa Gatatu nibwo ibi byapa byatangiye gushyirwa mu mihanda itandukanye. Bigomba gushyirwa mu gihugu hose. Biri gushyirwa ku cyapa kiranga umuvuduko ntarengwa.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yavuze ko ikigamijwe ari ukwigisha abantu no kubafasha gukurikiza amategeko y’umuhanda.

Ati “Icyo tugamije ni ugukumira, ntabwo tugamiije kwinjiza amafaranga nk’uko abantu babitekereza. Umuntu nabwirwa ko imbere hari camera, azajya agenda ku muvuduko ujyanye n’icyapa.”

SSP Irere yavuze ko nyuma hazakorwa igenzurwa, rizagaragaza umusaruro w’ibi byapa, harebwe niba hari icyo byamariye abatwara ibinyabiziga.

Ati :“Bigomba gushyirwa mu gihugu hose, byatangiye gushyirwaho ku wa Gatatu.”

Mu Ukwakira, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Felix Namuhoranye, yabwiye abanyamakuru ko Polisi idacuruza amakosa ari na yo mpamvu ibi byapa bigiye gushyirwaho.

Ati :“Ikigenderwa si ukugira ngo bakubwire aho Camera iri kugira ngo ugende buhoro, nuharenga wihute, ahubwo ni ukugira ngo dukureho urwo rujijo, ntabwo ducuruza amakosa.”

Mu minsi iri imbere, Polisi y’u Rwanda irateganya kandi gukoresha Camera zo mu muhanda mu kugenzura niba ikinyabiziga gifite ubwishingizi, niba umushoferi yambaye umukandara, niba imodoka ifite Controle technique n’ibindi.

Hari aho ugera ugasanga zihishe
Iyi nayo yari yambitswe ihema iri inyuma y’igihuru

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!