Haruna Kasolo, Minisitiri ushinzwe ibigo by’imari iciriritse muri Uganda, yasabye guverinoma gushyiraho itegeko ryemera gukubita abanebwe b’abakene kugira ngo bige gukora bivane mu bukene.
Haruna Kasolo yavuze ko ishyaka riri ku butegetsi na Perezida Museveni, bashyizeho uburyo bwinshi n’ingamba bigamije gufasha abantu kwikura mu bukene, ariko bakaba bakiri benshi.
Yagize ati: “Mu gihe kiri imbere guverinoma ikwiye gushyiraho itegeko ryemeza ko abanebwe b’abakene bazajya bahatwa inkoni kugira ngo bige uko bahinduka abakire kuko twasanze bamwe mu Banya-Uganda ari ngombwa ko basunikwa mu nzira ibaganisha ku bukungu.
Daily Monitor ivuga ko ibi byavugiwe mu Karere ka Kayunga, ubwo Minisitiri yagiranaga ibiganiro n’abanyamuryango b’ikigo cy’impari iciriritse (SACCO), kigiye gufungura ku mugaragaro, anaboneraho kubashishikariza kugira umuco wo kwizigama.