Wednesday, January 8, 2025
spot_img

Latest Posts

Depite Frank Habineza n’abandi badepite babiri barokotse impanuka ikomeye

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2023,imidoka yari irimo Abadepite 3, Hon Dr. Frank HABINEZA, Hon Germaine MUKABALISA na Hon Annoncé MANIRARORA yakoreye impanuka i Gahanga ariko ku bw’Amahirwe ntawagize icyo aba.

Bivugwa ko impanuka yaba yatewe na Howo yabinjiranye nabi mu muhanda uko bagahagaze bitunguranye ngo igende iza inyuma yabo ikabagonga.

Hon Dr. Frank HABINEZA ubwo yari avuye kuri “Faisal” yabwiye Umuseke ko batanze ibizamini byose, ko nta kindi kibazo bafite ariko we akaba yari akibabara mu gatuza!

Ngo berekezaga mu Bugesera aho bari bagiye muri Sport,Hon Dr. Frank HABINEZA avuga kandi ko imodoka ye (barimo) yangiritse cyane.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!