Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Karongi:RIB yataye muri yombi abantu bane barimo abayobozi bakekwaho gucuruza imitungo ya Leta

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi abantu bane barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, umuyobozi w’Umudugudu n’abaturage babiri bakurikiranyweho kwigabiza ishyamba rya Leta.

Abari mu maboko ya RIB baravugwaho kwigabiza ishyamba rya Leta rihereye mu Kagari ka Mataba bagatememamo ibiti bakabajisha imbaho bakazicuruza.

Nkusi Médard, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, yatangaje ko abatawe muri yombi bafashwe Ku wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023.

Yagize ati: “Nibyo koko barafashwe bari gukorwaho iperereza ku byaha bakekwaho byo kwangiza ishyamba rya Leta. Inama tugira abayobozi ni uko bakwiriye kurinda imitungo ya Leta iri aho bayobora cyane ko biri no mu nshingano zabo, aho kuyigabiza no kuyangiza. Abaturage nabo turabibutsa ko buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we ndetse no gutangira amakuru ku gihe.”

Mu gihe iperereza rigikomeje abafashwe bose uko ari bane, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Rubengera.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU