Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGisagara: Umurambo w'umugabo utaramenyekana wasanzwe mu giti cya avoka

Gisagara: Umurambo w’umugabo utaramenyekana wasanzwe mu giti cya avoka

Mu muhanda ugabanya Gisagara na Huye, mu gishanga cya Rwasave ahazwi nko muri Cyezubuhoro, mu Murenge wa Save, bahasanze umurambo w’umugabo umanitse mu giti cya avoka.

Bamwe mu babonye umurambo w’uwo mugabo baketse ko yaba yishwe akaminikwa muri icyo giti.

Umwe yagize ati: “Nkurikije uko mbibona ndabona atishwe, mbona basa nkabakoze tekinike yo kuba ameze nk’uwiyahuye ariko twabonye ko atari nk’umuntu wiyahuye.”

Undi na we arongera ati: “Ariko njyewe nabirebye, mbona binteye agahinda. Kugira ngo wice umuntu, ujye no kumumanika.”

Mu gace ka Cyezubuhoro hasanzwe hakorerwa ibikorwa by’urugomo ndetse si ubwambere hiciwe umuntu nk’uko bivugwa n’abaturage.

Sibomana Damien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Save, yatangaje ko iperereza RIB yakoze ryerekana ko imyirondoro y’uyu mugabo itaramenyekana yiyahuye.

Yagize ati: “Niko gusa abantu bafashe amakuru uko atari, bitewe nuko abantu bakunda biracitse. Ni umuntu yiyahuye. RIB yagiye irapima, iragenzura, babona aho umuntu yuriranye, ku giti yuriyeho, aho yamanitse umugozi ariyahura. Niko raporo yabakoze ubugenzuzi babibonye.”

Abaturage barasaba gukaza umutekano mu gace kasanzwemo nyakwigendera kuko ngo hasanzwe hakorerwa ibikorwa by’urugomo.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kaminuza ya Butare CHUB.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!