Yaka Mwana yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya (RIB) rwataye muri yombi Gasore Pacifique uzwi nka Yaka Mwana muri sinema Nyarwanda, akekwaho icyaha cyo gukomeretsa ku bushake.

Dr. Murangira B. Thierry, umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu musore uzwi cyane muri sinema Nyarwanda cyane cyane mu biganiro bisekeje binyura kuri YouTube.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “Gasore Pacifique uzwi ku izina rya ‘Yaka Mwana’ arafunze akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake. Afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.”

Nyuma y’amakuru yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga, RIB na yo yemeje aya makuru.

Icyaha cyo gukomeretsa ku bushake iyo ugihamijwe n’urukiko gihanishwa igifungo kiri hagati y’imaka itatu n’itanu, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 Rwf ariko atarenze Miliyoni y’amanyarwanda.

About UMURUNGA.com

Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.

View all posts by UMURUNGA.com →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *