Tuesday, January 7, 2025
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Meya yakebuye abayobozi b’amashuri abibutsa ibirebana n’umusanzu w’ababyeyi

Mu karere ka Rulindo umuyobozi yongeye kwibutsa abayobozi b’amashuri amabwiriza agena umusanzu w’ababyeyi mu mashuri,ababwira ibyemewe n’ibibujijwe.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith yongeye kwibutsa abayobozi b’ibigo by’amashuri amabwiriza agena umusanzu w’ababyeyi mu mashuri.

 

Mu ibaruwa yandikiye abayobozi b’amashuri ku wa 6 Ugushyingo 2023 UMURUNGA dufitiye kopi yagize ati:”Nshingiye ku mabwiriza ya Minisitiri w’Uburezi yo ku wa 14/09/2022 agena umusanzu w’ababyeyi mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, aho agaragaza ko uruhare rw’umubyeyi ufite umunyeshuri wiga aba mu kigo rungana n’ibihumbi mirongo inani na bitanu (85,000Frw) ntarengwa hiyongereyeho ibikoresho bigomba gutangwa

n’umubyeyi harimo umwambaro w’ishuri, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa n’ibindi nk’uko bigaragara muri ayo mabwiriza.

 

Nkwandikiye nkwibutsa ko nta shuri rigomba kwaka ababyeyi uruhare rurenze 85,000Frw uretse igihe bibaye ngombwa kandi byemejwe n’Inteko Rusange y’Ababyeyi ikongeraho ibindi byakenerwa n’ishuri bitagomba kurenza amafaranga ibihumbi birindwi (7,000Frw).

 

Turabamenyesha kandi ko nta musanzu utangwa n’ababyeyi ugomba kunyuzwa kuri konti zindi uretse iz’ishuri zizwi.

 

Ubu butumwa bukaba bwarasohotse nyuma y’inkuru yari yatambutse mu Kinyamakuru UMURUNGA aho ababyeyi barerera mu ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina i Shyorongi bari batswe amafaranga y’umurengera ibihumbi 30 ngo yo kujya bagaburira abanyeshuri ifunguro ririho amagi ndetse bakanaha abarezi agahimbazamusyi.

 

Amakuru avugako ibijyanye n’uyu mwanzuro w’inama y’ababyeyi wari washyizwe ku mwanya wa 9 basabwe ko ugomba guteshwa agaciro kuko uhabanye n’amabwiriza ya Minisiteri y’uburezi mu Rwanda.

 

Hibazwa impamvu bamwe mu bayobozi b’ibigo bica aya mabwiriza nkana kandi bayazi bikakuyobera, ariko hari bamwe mubaganiriye n’itangazamakuru bavugako bamwe mu bayobozi b’amashuri bakunda kwikinga mu mutaka wa Komite z’ababyeyi ndetse bamwe bakizezwa ko zizabafasha kubyanzura mu nteko rusange z’ababyeyi.

INKURU BIFITANYE ISANO

Rulindo: Stella Matutina Shyorongi ntibumva amabwiriza ya MINEDUC

 

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!