Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURUM23 yerekanye abasirikare b'Abarundi yashimuse bagiye bafite intego yo kuyirimbura

M23 yerekanye abasirikare b’Abarundi yashimuse bagiye bafite intego yo kuyirimbura

Umutwe wa M23 werekanye abasirikare b’Abarundi bafatiye mu mirwano yabahuje na FARDC, FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro yabereye muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, Maj Willy Ngoma yatangaje ko bafite imfungwa z’intambara nyinshi ndetse n’intwaro bambuye abo bakomeje guhanganira mu mirwano.

Ndikumana Mélance, umusirikare w’Umurundi yavuze ko aho ari mu maboko ya M23 nta bikorwa bibi akorerwa.

Uyu musirikare abarizwa muri Kompanyi ya kabiri iyobowe n’uwitwa Hakizimana muri Batayo ya 412 muri Diviziyo ya Kane, akaba afite inomero imuranga ya 83678 RH 27742.

Ndikumana yavuze ko yakoreye imyitozo ya gisirikare mu Mabanda mu Ntara ya Makamba muri 2018, avuga ko yavukiye i Mwaro ku wa 25 Werurwe 1993.

Yivugiye ko tariki 19-20 Nzeri 2023 bavuye mu gihugu cyabo, ati: “Twahagurukiye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu mwambaro wa Congo batubwira ko intego (Mission) yacu ari ukurwanya M23.”

Akomeza avuga ko bageze muri Kivu y’Amajyaruguru ku kibuga cy’indege cya Goma, bakajya mu nkambi nyuma bakomereza mu mirwano.

Yagize ati: “Tugeze ku rugamba ni ho nafatiwe na M23. Twahagurukanye n’abasirikare 300 abandi sinzi umubare wabo.”

Ku mugambi wo kurandura M23, hari abasirikare b’Abarundi boherejwe muri Congo ku bwumvikane bwa Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi n’abandi bari mu mutwe w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!