Saturday, January 4, 2025
spot_img

Latest Posts

Rulindo: Stella Matutina Shyorongi ntibumva amabwiriza ya MINEDUC

Mu karere ka Rulindo umurenge wa Shyorongi bamwe mu babyeyi barerera mu Ishuri ryisumbuye rya Stella Matutina Shyorongi barinubira uburyo muri iki kigo hari kongezwa amafaranga kandi binyuranye n’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi.

Ibi bituma hibazwa niba amabwiriza aba yarashyizweho atareba bimwe mu bigo by’abihaye Imana kuko iri shuri naryo ni rimwe mu mashuri y’abihaye Imana, ni ishuri rya Kiliziya Gatolika rya Arikidiyosezi ya Kigali riyoborwa n’ababikira b’abapenitente ba Mutagatifu Francois d’Assise.

Tubibutseko ibijyanye n’amafaranga y’ishuri,Guverinoma y’u Rwanda yanzuye ko mu mashuri y’incuke n’abanza, umubyeyi azajya yishyura amafaranga 975 ku gihembwe aya akiyongeraho umwambaro w’ishuri, amakayi n’ibindi.

Ahagaragaza uburyo amafaranga azajya yishyurwamo

Mu mashuri yisumbuye, umusanzu w’umubyeyi ni 19,500Frw ku munyeshuri wiga ataha mu gihe uwiga aba mu kigo ari 85,000Frw ku gihembwe. Birashoboka ko inteko rusange y’ababyeyi ishobora guterana ariko ntiyakongera amafaranga arenga ibihumbi 7 by’amafaranga y’ u Rwanda.

Ibituma ababyeyi batavuga rumwe muri Stella Matutina.

Mu nama y’ababyeyi yateranye ku waΒ  21/10/2023, ikabera mu cyumba cy’inama muri iki kigo bamwe mu babyeyi ngo bazanye icyifuzo cyo kujya bagaburira abana babo amagi ndetse ngo bakanashaka uburyo basubizaho agahimbazamusyi k’abarimu [Tubibutse ko amabwiriza mashya agenga uburezi mu Rwanda kavuyeho].

Hano ababyeyi bari mu nama ku wa 21/10/2023

Ibi rero ngo byakuruye impaka nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu babyeyi batiyumvisha ukuntu hasigaye hariho imitwe yo kujijishi kwa bamwe mu bayobozi b’ibigo bivanaho ibikorerwa mu bigo bayobora bakavuga ko byasabwe n’ababyeyi kandi ahenshi ugasanga ari ababyeyi bashyirwaho kugira ngo bashyirishemo abandi, hari n’aho usanga bafata ijambo mu nama z’ababyeyi nta n’abana bagira baharerera kuko hari n’aho bakodeshwa ku mpamvu zo gushyirishamo abandi.

Muri iyi nama bakimara kuvuga ko bongeje amafaranga hari umubyeyi wagaragaje ikibazo ko bimubangamiye ko ntaho yayavana ko hari abarihirwa n’imishinga bakagombye kwandikira imishinga bayibwira ko amafaranga yongerewe,uyu mubyeyi umuyobozi w’ikigo ngo yamubwiye ko ayo yishyuriwe n’umushinga ariyo menshi ko ibihumbi 30 nawe agomba kuyishakaho.

Ababyeyi twaganiriye bavuga ko kuba hongezwa amafaranga bagashyiraho ibihumbi 30 ari ibintu bizanwa n’abumva ko ngo bifite, Umubyeyi umwe avugako bene aba babyeyi abana babo bakabajyanye mu bigo bihenze bifite porogaramu mpuzamahanga (International programme ) aho kuzajya baza kuvanga mu bigo bagaragazako bafite amafaranga.

Amakuru ava muri iki kigo avugako bitewe n’uko baba bazabazwa imikoresherezwe y’amafaranga bivugwa ko aya mafaranga baka ababyeyi ngo azajya anyuzwa kuri Compte bazashyiraho idasanzwe ndetse bikanavugwako imyanzuro y’iyi nama muyo bazashyikiriza akarere yo batazabishyiramo kuko akarere ariko kemeza bwanyuma ibyo ababyeyi banzuye.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’umuyobozi wa rino shuri Soeur Umutesi Triphine binavugwa ko agoranye mu gutanga amakuru aba yifuza ko ibibera mu kigo byaba byose ubwiru nk’uko twabibwiwe na bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze.

Twamuhamagaye kuri telefoni ye ngendanwa ntiyatwitaba,hashira umunsi wose,tumuhaye ubutumwa bugufi mu gusubiza ati:”Bsr! Ndumva mwabibaza ababyeyiΒ  babasobanurira neza.”

Akarere ka Rulindo ubwo kamenyaga iki kibazo bijeje ko bagiye kugikurikirana bati:”
Iki kibazo ubuyobozi bwa Rulindo buragikurikirana. Turongera kwibutsa abayobozi b’amashuri ko nta shuri rigomba kwaka ababyeyi umusanzu unyuranyije n’amabwiriza ya MINEDUC agena umusanzu w’ababyeyi mu burezi.”

Umuntu yakwibaza impamvu amabwiriza akomeza gutangwa n’inzego zibishinzwe ariko agakomeza kwirengagizwa ndetse hagakomeza gushyirwa mu majwi cyane ibigo by’Abihaye Imana kandi aribo bakagombye kuba nkore neza bandebereho bikakuyobera.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!