Monday, June 24, 2024
spot_img
HomeAMAKURUPutin avuze ko intwaro Amerika yahaye Ukraine zageze mu biganza by'Aba-Taliban

Putin avuze ko intwaro Amerika yahaye Ukraine zageze mu biganza by’Aba-Taliban

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangaje ko intwaro ibihugu byo mu Burayi na Amerika zohereje muri Ukraine,zimwe zagurishijwe mu Burengerazuba bwo hagati ku buryo zageze mu maboko y’Umutwe w’ Aba-Taliban.

Kuva u Burusiya bwakohereza Ingabo muri Ukraine muri Gashyantare umwaka ushize,ibuhugu byo mu Burayi byatangiye ko hereza intwaro nyinshi muri Ukraine nk’umusanzu wabyo kugira ngo u Burusiya butsindwe.

Putin asobanura ko ruswa iri muri muri Ukraine yatumye zimwe mu ntwaro zigurishwa ku bagizi ba nabi.

Ati”Uyu munsi baravuga ngo intwaro ziri kujya mu Burasirazuba bwo hagati ziturutse muri Ukraine.Yego ni ko biri kuko ziri gucuruzwa.Ziri kugurishwa ku ba-Taliban,hanyuma zikabavaho zikwirakwizwa hose”

Ibihugu bimwe na bimwe byo mu Burayi byagaragaje impungenge zabyo ku buryo izi ntwaro zicungwa, ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Ukraine kurwanya ruswa nk’imwe mu nzira zituma intwaro zambuka imipaka.

Muri Kamena 2022, Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol),Jürgen Stock, yavuze ko zimwe mu ntwaro zigezweho zoherejwe muri Ukraine zageze mu maboko y’imitwe y’Abanyabyaha.

Putin yatangaje ko intwaro Ukraine yahawe zagurishijwe mu Burengerazuba bwo hagati ubu zageze no mu ba Taliban.

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!