Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeUBUREZIRubavu:Birakekwa ko abatetsi basize baroze igikoni cy'ikigo cy'ishuri ababasimbuye bateka bikanga gushya...

Rubavu:Birakekwa ko abatetsi basize baroze igikoni cy’ikigo cy’ishuri ababasimbuye bateka bikanga gushya burundu

Ishuri ribanza rya Cyanzarwe (EP Cyanzarwe) riherereye mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Cyanzarwe, haravugwa inkuru y’abakozi batekeraga abanyeshuri bakirukanwa bigakekwa ko basize baroze igikoni ku buryo ababasimbuye bacana umuriro ukanga kwaka kugeza ubwo abana barinze bageza igihe cyo gutaha batarafata amafunguro ya Saa sita.

Bamwe mu baturage mu mvugo yuje agahinda, bavuze ko ikigo nyuma yo kwirukana abatetsi bari basanzwe batekera abanyeshuri ku wa Mbere,taliki 30 Ukwakira 2023, bagahita babasimbuza ngo  batetse impungure zikanga gushya bagakeka ko wenda bataramenyera akazi.

Ibi byongeye kuba bukeye ku wa 31 Ukwakira 2023, ubwo abakozi baje mu kazi bakarika amazi yo gukora akawunga ariko akanga gushya, ibi byatumye hafatwa icyemezo cyo kugaburira abanyeshuri imboga gusa nazo bazibonye begereje amasaha yo gutaha kuko bazibahaye habura iminota 10′ gusa ngo Saa kumi n’imwe (17:00) zigere.

Abaturage bemeza ko impamvu z’ibyo byose, ari iyirukanwa ridasobanutse ry’abahoze ari abatetsi b’iki kigo basize bazinze igikoni (kukiroga) kugira ngo abashyashya bazana ntihagire icyo bakora ngo kigende neza, abirukanwe bagarurwe ku kazi bahoranye.

Bwana Ndabarinze Augustin, umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Cyanzarwe, ku murongo wa telefone yemereye itangazamakuru ko abanyeshuri batinze gufata amafunguro koko ariko anyomoza ibyo abaturage bavuga ko abahoze ari abatetsi birukanwe baba barasize baroze igikoni, ahubwo avuga ko byatewe n’akamenyero gake k’abakozi bashya.

Yagize ati:Nibyo koko ejo bundi ku wa Mbere twirukanye abari basanzwe ari abatetsi kubera amakosa bakoze yatumye tudakomezanya, duhita tuzana ababasimbura. Bahageze byabaye nk’ibibatonda bituma amafunguro ataboneka ku gihe, ndetse umunsi ukurikiye bampuruje ndi mu nama bihurirana n’uko yari irangiye, mpageze dufatikanya gushakisha ahari ikibazo.”

Yakomeje agira ati:Mu by’ukuri ntago ari amarozi nk’uko bivugwa n’abaturage, ahubwo twasanze ari iziko ritazamuraga umuriro kubera ikibazo cy’inkwi zari zarafashe mo inyuma. Twateruye muvero ku mashyiga dukosora icyo kibazo, bacanye umuriro uraka neza ndetse ugera ku isafuriya(muvero), impungenge zari zihari zirashira twizeye ko ubukurikiyeho amafunguro azajya aboneka ku gihe.”

Mu mpamvu zatumye aba bakozi birukanwa umuyobozi avuga ko harimo iy’uko banyerezaga amafunguro bahabwaga ngo bategurire abanyeshuri, avuga ko utakomeza gukoresha umukozi kandi umukemanga, gusa mu birukanwe ntawabashije kuboneka ngo agire icyo abivugaho.

Gahunda yo gufatira amafunguro ku mashuri yashyizweho na Leta mu rwego rwo gukumira ibibazo byari byugarije imyigire y’abanyeshuri birimo kuva mu ishuri kubera kubura amafunguro no gukererwa amasomo cyane nyuma ya saa sita mu gihe bagiye mu rugo byabangamiraga cyane imyigire y’abanyeshuri. Kubera iki kibazo cyagaragaye muri iki kigo cy’Ishuri cya EP Cyanzarwe imyigire y’abanyeshuri bahiga ikomeje guhungabana ndetse bidasize n’imibereho yabo.

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!