Friday, January 17, 2025
spot_img

Latest Posts

Israel Mbonyi indirimbo ye Nina Siri imuteye gukora EP y’indirimbo z’igiswahili gusa

Umuhanzi Nyarwanda Israel Mbonyi akomeje ku bica bigacika mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba abifashijwemo n’indirimbo ye ‘Nina Siri’ ikozwe mu rurimi rw’igiswahili.

Nyuma y’iyi ndirimbo iri kumwagurira izina rero biravugwa ko yamaze gufata amajwi n’amashusho y’indirimbo zigize ‘EP’ ye nshya.

Israel Mbonyi biravugwa ko iyi EP ye azagenda asohora indirimbo ziyiriho gake gake avanga indirimbo zayo n’iz’Ikinyarwanda ziri kuri album Nk’umusirikare, ateganya kumurika ku wa 25 Ukuboza 2023 muri BK Arena.

Iyi album ye iriho iyi ndirimbo ‘Nina Siri’ ikomeje kubica mu Karere no Rwanda. Kugeza ubu ni iya gatatu muri Tanzania, iya mbere muri Kenya mu Rwanda ni iya gatanu mu ndirimbo zirebwa cyane ku rubuga rwa YouTube.

Nyuma yo gukora igitaramo umwaka ushize ku wa 25 Ukuboza 2022, akaba umwe mu bahanzi bujuje BK Arena ijyamo abantu ibihumbi 10 bicaye neza, agiye kongera akoreremo igitaramo.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!