Wednesday, January 8, 2025
spot_img

Latest Posts

Gasabo:Umujyi wa Kigali ufatiye umuyobozi igihano cy’amezi atatu adakora ku mushahara we

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahagaritse umushahara w’amezi atatu w’umukozi ushinzwe ubutaka mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gikomero, Land Officer Jackson Nsengiyumva azira amakosa ajyanye n’imyitwarire ye.

Uyu Nsengiyumva yahagaritswe nyuma y’ibaruwa yari aherutse guhabwa imusaba guhindura imyitwarire ye ariko ntiyumve, byatumye afatirwa igihano cy’amezi atatu adakora ku mushahara ndetse banamusasaba ko yakosora amakosa ye.

Mu makosa Nsengiyumva Jackson ashinjwa harimo gusuzugura umuyobozi we w’Umurenge wa Gikomero, gusiragiza abaturage abasaba ibyangombwa bidateganyijwe, kubakisha mu kajagari ndetse no kugashyigikira. Mu ibaruwa yagenewe Nsengiyumva kandi harimo ko ahagaritswe ku kazi kuva uyu munsi ku wa 01 Ugushyingo 2023.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!