Ku wa 30 Ukwakira 2023, umugabo w’umwarimu mu Karere ka Rusizi, yasanze umugore we mu Karere ka Nyanza aramwica nawe ahita yiyahura.
Ibi byabereye mu Kagari ka Gishike, Umurenge wa Rwabicuma ho mu Karere ka Nyanza.
Umugabo yitwa Dusabeyezu Janvier w’imyaka 28 na ho umugore we akitwa Mutuyimana Clarisse w’imyaka 22.
Amakuru avuga ko bari barashakanye bitemewe n’amategeko, ngo bari batuye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Bweyeye ariko bari barashwanye umugore yarahukaniye iwabo mu Karere ka Nyanza.
Niwemwana Immaculée, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, yavuze ko uyu mugore yabaga muri uyu murenge aho umuryango we wari waramushingiye butiki kugira ngo ajye abona amata y’umwana yajyanye.
Dusabeyezu ngo yaje gusura umugore we mu buryo bwo gucyura inshuro nk’ebyiri, kugira ngo bacoce ibibazo byabo ariko umugore akongera agataha.
Kuri iyi nshuro bwo bivugwa ko uyu mugabo yaje ahitira kuri butiki ntawundi wo mu muryango ubimenye, ari nayo mpamvu bikekwa ko yari yanogeje umugambi mubisha wo kumwica.
Abatabaye bavuga ko baje bakurikiye umwana wariraga yabuze uwamuhoza, bagerageza gukingura inzu bikanga kubera inzugi ari ibyuma, bamennye ikirahuri batungurwa no kubona umurambo w’umugore aryamye hasi umugabo nawe anagana hejuru.
Gitifu yagize ati: “Birakekwa ko yaba yamwishe mu ijoro cyane ko aza nta muntu wigeze amubona, kandi urumva ko ataje uko yari asanzwe aza n’umuryango w’umugore we ubizi.”
Imirambo ya banyakwigendera yajyanywe ku Bitaro bya Nyanza mu gihe RIB nayo yatangiye iperereza kuri izi mpfu.
Andi makuru avuga ko nyina w’uyu mukobwa atakiriye neza ibyabaye ku mukobwa we kuri ubu ari mu Bitaro bya Nyanza kubera ihungabana yagize.