Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Abarundi barasaba Leta guhagarika kohereza abana babo bari mu gisirikare boherezwa muri Congo hakagaruka imirambo

Ingabo z’u Burundi zikomeje kwinjira ku bwinshi muri Congo ku masezerano y’abakuru b’ibihugu yo gufashanya kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23, ni mu gihe abaturage bo bavuga ko amakamyo akomeje gutunda abana babo bajya kurwana bakagaruka ari imirambo.

Abaturage b’Abarundi barasaba Leta guhagarika kohereza abana babo mu ntambara yo mu gihugu cya Congo kuko bagenda hakagaruka mbarwa kandi ntanyungu babona muri iyi mirwano.

Ibi byavuzwe nyuma y’amakamyo 4 yuzuye abasirikare b’u Burundi yambutse uruzi rwa Rusizi berekaza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 26 Ukwakira 2023.

Bivugwa ko aba basirikare bari mu makamyo ya gisirikare, bamwe bari buviremo muri Uvira abandi bagahagarara mu mujyi wa Goma mu murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.

Ikinyamakuru SOS Media cyandikira mu Burundi gitangaza ko aba basirikare bari guturuka mu ntara cya Cibitoki, mu gace ka Kaburantwa, muri Komini Buganda.

Ni ingabo ziri kwinjira mu gihugu cya Congo, ku masezerano y’ibanga Perezida Tshisekedi na Perezida Evaliste Ndayishimiye bagiranye, avuga ko uyu muperezida agomba gufasha Tshisekedi guhangana n’inyeshyamba za M23.

Abaturage bo ntibumva uko aya masezerano yakozwe kuko ntanyungu babona muri iyi mirwano ahubwo bashaka kubamarira abana babo bari mu gisirikare.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU