Mu karere ka Gasabo haravugwa inkuru y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko Madamu Musasangohe Providence na Uwizeyimana Solange wari comptable we bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni icumi y’irondo.
Aya mafaranga bivugwako yakoreshejwe nabi akaba atarabonewe ibisobanuro ngo yari agenewe kwishyurwa abanyerondo,ibi bikaba byarabaye ubwo yayoboraga umurenge wa Gisozi.
Uyu Musasangohe Providence bivugwako iyi Dosiye aregwamo ayihuriyemo na Comptable, dosiye ifite numero RP/ECON 00032/2023/TGI/GSBO mu rukiko rw’ibanze rw’akarere ka Gasabo.
Aba bombi bakaba bari gukurikiranwa badafunzeΒ kukoΒ Musasangohe ayoboye umurenge wa Kimironko.
Ubushinjacyaha burabasabira gufungwa imyaka 15 bagatanga ihazabu ya miliyoni 36 igihe urukiko rwabahamya iki cyaha.
Musasangohe kuri ubu ayobora umurenge waΒ Kimironko mu karere ka Gasabo n’ubundi.
Ibi bimenyekanye nyuma y’uko byakomeje kuba ibanga, ni mugihe abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirengeΒ bari bamaze iminsiΒ bimuwe aho bari basanzwe mu ri kano karere ka Gasabo .Bikekwa ko yaba yarimuwe kugirango hakorwe iperereza ryimbitse kuri iki cyaha.
Musasangohe Providence ku waΒ 06 Ukwakira 2023, Umujyi wa Kigali wamwandikiye ibaruwaΒ imusaba kwihutira kwimuka no gutegura ihererekanya bubasha ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisozi.

Twagerageje kuvugisha Umujyi wa Kigali kuri aya makuru ngo tumenye koko niba yaba ari impamo ntibyadukundira, nibagira amakuru badutangariza tuzayabagezaho.
Bimaze igihe hirya no hino havugwa imicungirwe n’imikoreshereze idahwitse y’amafaranga y’irondo aho bamwe mu banyerondo banavugako badahembwa.