Sunday, June 16, 2024
spot_img
HomeAMAKURUBreaking News Guverineri Gasana Emmanuel yahagaritswe ku mirimo

Breaking News Guverineri Gasana Emmanuel yahagaritswe ku mirimo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahagaritse mu mirimo CG (Rtd) Gasana K. Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Ni amakuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 25 Ukwakira, nyuma y’itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

CG (Rtd) Gasana K. Emmanuel yaherukaga guhagarikwa mu nshingano tariki ya 25 Gicurasi 2020, icyo gihe akaba yari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo guhera mu mwaka wa 2018.

Icyo gihe ntabwo higeze hatangazwa ibyo uwo muyobozi yari akurikiranweho gusa yahagaritswe ku mwanya mu gihe hari hashize iminsi mike hari n’abandi bakuwe ku nshingano muri ubwo buryo.

Ku wa 15 Werurwe 2021, ni bwo Gasana yongeye guhabwa inshingano zo kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, bivuze ko yari amazeho igihe cy’imayaka ibiri n’amezi arindwi.

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!