Mu Karere ka Nyanza abanyeshuri barenga 50 bararaga mu buryamo (dortoir) bumwe bigaga ku ishuri rya Mater Dei riherereye mu karere kq Nyanza, bose boherejwe iwabo ku munsi umwe.
Ibi byabereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu Kagari ka Nyanza biba ku wa 21 Ukwakira 2023, ku ishuri rya Group Scolaire Mater Dei.
Abo banyeshuri barenga 50 boherejwe iwabo bazira guhishira mugenzi wabo warwanye.
Abahaye amakuru Umuseke, dukesha iyi nkuru ubwo bari bagiye muri gare gutega ibinyabiziga, bavuze ko umunyeshuri wakubiswe ari umunyeshuri mushya waje ku kigo bigaho aza gukubitirwa n’umuntu atazi muri mu buryamo(dortoir) mu rwego rwo kumunnyuzura.
Uwo munyeshuri yahise ajya kubibwira ubuyobozi ariko avuga ko atazi uwamukubise, abayobozi babajije abanyeshuri barara muri iyo dortoir umwe kuri umwe bose baraceceka banga kumuvuga, ubuyobozi bufata icyemezo cyo kubohereza iwabo bose.
Kayitesi Nadine, Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, yemeje koko ko aba banyeshuri boherejwe iwabo.
Ati: “Yego boherejwe iwabo abana bakubise undi ariko banga kuvuga uwamukubise nyirizina.”
Uyu muyobozi ntiyatangaje byinshi, avuga ko amakuru menshi azamenyekana aba banyeshuri bagarutse, ariko Umuseke, wamenye andi makuru ko uwakubiswe ababyeyi be bahise bihutira kuza kumufata.
Amakuru abayobozi batangaza bavugaga ko aba banyeshuri bagaruka ku kigo kuri uyu wa Mbere, mu gihe bamwe mu banyeshuri bavugaga ko nta gihe babwiwe cyo kugaruka ku ishuri.