Tuesday, November 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Muhanga:Yishe umugore we amukubise umuhini na we ahita yimanika mu mugozi

Mu Karere ka Muhanga haravugwa inkuru y’umugabo witwa Minani Theogene w’imyaka 48 ukekwaho kwimanika mu mugozi nyuma yo gukubita umuhini umugore we witwa Seraphine Mujawamariya akamwica.

Nk’uko amakuru abitangaza bivugwa ko ibi yabikoze ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2023,aba bombi bari batuye mu Murenge wa Muhanga, Akagari ka Nyamirama ho mu Mudugudu wa Cyarutare.

Nteziyaremye Germain, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, avuga ko amakuru yamenyekanye ubwo abana babo bavaga kuvoma amazi yo gukoresha bagasanga ababyeyi babo bose bitabye Imana.

Ati: “Ni byo turakeka ko uyu mugabo Minani yaba yishe umugore we kuko ibimenyetso by’ibanze ariko bigaragaza, tukaba twabimenye ari uko abana batabaje nyuma yo kuva kuvoma bagasanga nyina ubabyara aryamye mu mbuga atwikiriye amakoma, binjiye mu nzu basanga na se amanitse mu ruganiriro.”

Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, yatangaje ko yari aherutse guhamagara bamwe mu muryango we, umwana we ndetse no kwa sebukwe w’umugore mukuru, avuga ko agiye gupfa kandi afite agahinda, asaba ko napfa azashyingurwa neza.

Meya akomeza avuga ko bari basanzwe bagirana amakimbirane, ariko avuga ko batajyaga babigaragaza no mu itorero ADEPR babarizwagamo.

Kugira ngo hamenyekane icyateye inkomoko yabyo neza, imirambo ya banyakwigendera yoherejwe ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ikorerwe isuzumwa.

Uyu muryango usize abana babiri bose bo ku mugore mukuru, umuhungu w’imyaka 18 n’umukobwa w’imyaka 14.

Byari biteganyijwe ko banyakwigendera bashyingurwa nyuma y’isuzumwa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU