Friday, January 31, 2025
spot_img

Latest Posts

Musanze:Abagabo batatu bo mu Kagari kamwe biyahuriye umunsi umwe bakoresheje kiyoda

Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi mu Kagari ka Nyabigoma haravugwa inkuru y’abaturage batatu biyahuje kiyoda umunsi umwe babiri bagahita bahasiga ubuzima.

Nk’uko TV1 yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, abaturage badaturanye urugo ku rundi ariko batuye mu Kagari kamwe biyahuye ku munsi umwe bakoresheje kiyoda (tiyoda) umuti wica udukoko twangiza imyaka.

Umwe mu baturage bo muri aka Kagari yagize ati: “nta bushuti bari bafitanye, urebye sinzi ukuntu byagenze, wavuga ko ari igihe cyabo cyari cyageze.”

Umwe mu biyahuye yitwa Tuyiringire Felecien wari ufite imyaka 23 y’amavuko n’umugore umwe n’umwana umwe, nk’uko bivugwa n’umugore we ndetse na nyina umubyara batangarije TV1 ko nta kibazo yari afite.

Umugore we yagize ati: “twatunguwe nuko yiyahuye, nta kibazo na kimwe yari yarambwiye.”

Hagati y’ibirometero bitatu na bine hari undi bivugwa ko yiyahuye akoresheje kiyoda witwa Iradukunda Patrick.

Amakuru avuga ko uyu we atabanaga n’umugore we, ariko umugore we yatangaje ko nta kibazo uyu wari umugabo we yari afite.

Ati: “nta kibazo yari afite, bambwiye ko yiyahuye bahita bamujyana ku bitaro.”

Umuyobizi w’Umurenge wa Kinigi, Gahonzire Edouard yemereye TV1 ko aba baturage bose ari abo mu Kagari kamwe.

Yongeyeho ko ku bufatanye na RIB n’izindi nzego bagiye gukora iperereza bakamenya icyateye aba baturage kwiyahurira rimwe.

Abaturage bo muri aka Kagari ntibashatse kugira icyo batangaza kuri aba bantu biyahuye, gusa hari abavuga ko biri guturuka ku makimbirane yo mu ngo aturuka ku gucana inyuma.

Nta mezi atatu ashize havuzwe undi mugabo wiyahuye akoresheje kiyoda.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!