Mu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo,uyu murenge ukaba ugizwe n’utugari dutandatu aritwo, Gasabo,Ndatemwa,Kibenga,Kabaliza,Kacyatwa na Kigabiro,ejo ku Cyumweru itariki 15/10/2023 hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu acyaro.
Aha byari ku nshuro ya 26, mu Murenge wa Rutunga ,ku nsanganyamatsiko igira iti” Dushyigikire iterambere ry’Umugore wo mu cyaro”.
Iborori by’umunsi byaranzwe n’imbyino, hamuritswe ibikorwa byagezweho n’abagore,ibiganiro ku amahirwe ahari ku gukorana n’ibigo by’imari ku bagore, ubuhinzi busagurira amasoko ,kuremera abaturage batishoboye barindwi aho hatanzwe inka eshatu, ihene eshatu n’ingurube imwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Nsabimana Matabishi Desire yashimiye abagore ku ruhare bagira mu iterambere ry’Umuryango n’Igihugu muri rusange. Abitabiriye ibirori basabwe kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye bagira uruhare mu kurwanya amakimbirane akigaragara hamwe na hamwe mu midugudu.Ni mugihe umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro kurwego rw’Igihugu wabereye mu karere ka Gicumbi.Aho twageze uyumunsi waranzwe no kugaragaza ibyo bamaze kugeraho ndetse hagatangwa inkunga ku muryango akeneye ubufasha.