Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Umugabo nyuma y’ibyumweru bibiri akoze ubukwe yazinutswe urushako

Umugabo utatangajwe amazina ye mu gihugu cya Tanzania, nyuma y’ibyumweru bibiri akoze ubukwe yatangaje ko yatangiye kuzinukwa n’urushako, agisha inama ku bafite uburambe mu rushako.

Uyu mugabo yatunguye abantu benshi ubwo yagishaga inama abinyujije ku kinyamakuru yandikiye agisha inama abagikurikiye asaba ko bamugira inama kuko yazinutswe n’urushako.

Yagize ati: “Ndagira ngo mbaze abantu mu maze imyaka icumi mu rushako mwabigenje gute? Njye maze ibyumweru bibiri nkoze ubukwe ariko natangiye kuzinukwa n’urushako nyuma yaho inshingano zimaze kuba nyinshi, aho nsigaye mbwirwa ngo ibintu byose ni ugufatanya bityo ndabona ntangiye kuzinukwa ndetse no gucika intege mu rushako.”

Ati: “Ndagira ngo mungire inama mwebwe mumaze imyaka myinshi mu rushako mumbwire icyo ntakora kuko maze kuremererwa.”

Nk’uko yagishije inama, umwe yamuguriye inama amusaba gusenga Imana ikamuha kwihangana ndetse no kwihanganira ibigeragezo ahura na byo mu rushako.

Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa akoze ubukwe yazinutswe urushako

Ni mu gihe hari undi wamwoheje ngo aziyahuze inzoga bizashira.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU