Friday, June 21, 2024
spot_img
HomeSIPORONdayisaba Jean Damascène wari Perezida w'ikipe ya As Muhanga yitabye Imana

Ndayisaba Jean Damascène wari Perezida w’ikipe ya As Muhanga yitabye Imana

Muri iki gitondo hazindutse inkuru y’akababaro ivuga ko uwahoze ari Perezida w’ikipe ya As Muhanga Ndayisaba Jean Damascène yitabye Imana mu ijoro ryakeye ryo ku wa 14 Ukwakira 2023, azize uburwayi.

Bamwe mu babanye na we mu buyobozi bwa As Muhanga, hagati ya 2017 na 2023, bavuga ko Ndayisaba yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali, akaba yari amaze igihe kigera ku mezi abiri arwaye kanseri y’umwijima.

Aba bakomeje bavuga ko Ndayisaba yagerageje no kujya kwivuriza muri Kenya ariko nyuma akaza kugaruka mu Rwanda.

Ndayisaba yayoboye As Muhanga kuva 2017 kugeza 2023, iyi kipe yigeze kuzamuka ikina mu Cyiciro cya mbere hano mu Rwanda nyuma yongera kumanuka ubu iri kubarizwa mu Cyiciro cya kabiri hano mu Rwanda.

Ndayisaba Jean Damascène yayoboye As Muhanga kuva muri 2017 kugeza 2023

SRC:Igihe

 

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!