Mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Nyakarenzo, Akagari ka Kabuye, umuturage usanzwe ari inkeragutabara cpl (rtd) Ngendahayo Adrien arembeye bikomeye mu bitaro bya Mibilizi, bivugwa ko yakubiswe akanakomeretswa na Gitifu w’Akagari ka Kabuye.
Amakuru ikinyamakuru, Bwiza dukesha iyi nkuru, gifite avuga ko uyu Ngendahayo Adrien asanzwe ari igihazi kubera urugomo agirira abaturage, rwiyongera ku makimbirane afitanye n’umugore we, raporo ye ifitwe n’inzego zibanze. Bivugwa ko ku wa 10 Ukwakira, yazindukiye mu kabari k’urwagwa gaherereye mu Mudugudu wa Nyamagana muri aka Kagari.
Amakuru akomeza avuga ko muri icyo gitondo uyu mugabo yamaze gusinda agahindura akabari hamwe n’uwo basangiraga mu masaha ya saa yine, agura Turbo 3 mu gihe atararangiza kuzishyura Gitifu w’Akagari anyuraho avuye kureba umuturage wahawe amabati ko yayubakishije.
Ngo Ngendahayo yabonye Gitifu aramuhamagara ngo aze amugurire, Gitifu abyanze uyu mugabo atangira kuvuga ko aka Kagari gafite ibibazo byinshi bizakemuka uyu Gitifu atakikayobora ariko Gitifu akomeza kumwihorera, mu buryo bwo gutanga umutuzo, Gitifu yaretse n’uwarimo acuruza mu masaha y’akazi kugira ngo bitabyara amahane cyangwa imirwano arigendera.
Ati: “Inkeragutabara yahise isohoka tugira ngo igiye itishyuye nk’uko ijya ibigenza iyo yasinze, ntihagira uyikurikira ariko umwe wari uri hanze abona ifashe amabuye 3 ikurikira Gitifu ku Kagari, mu kanya twumva ababazaga imbaho haruguru y’ako bavuza induru ngo nibatabare Gitifu yicaniye n’Inkeragutabara mu biro by’Akagari.”
Amakuru avuga uyu mugabo yasanze Gitifu mu biro wenyine afite amabuye 3 ashaka kuyakubita Gitifu, maze mu kwitabara afata kimwe mu biti byambuwe umuturage wabyatswe ubwo yabitemaga bitemewe, Gitifu agikubita Inkeragutabara mu mutwe arayikomeretsa cyane.
Bivugwa ko muri iyo mirwano Gitifu yatabazaga inzego z’umutekano, nyuma zihageze zikubitana na Gitifu asohoka yiruka Inkeragutabara imuri inyuma n’amabuye ariko ivirirana, ariko mbere y’uko inzego z’umutekano zihagera abaturage bari bahageze mbere batinya kwinjira ngo babakize kuko ngo bari batinye iyi Nkeragutabara kuko iyo yasinze abaturage bayihungira kure.
Inzego z’umutekano zihageze zagiriye inama Gitifu yo kujya gutanga ikirego kuri RIB kubera yasagariwe ari mu kazi ke, ahubwo agezeyo atabwa muri yombi ubu arafunze.
Ntawizera Jean Pierre, Umuyobozi w’uyu Murenge, yavuze ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane koko niba Gitifu yahohotewe akirwanaho, kandi ubu hategerejwe ko iyi Nkeragutabara yahise ijya muri koma ubwo yagezwaga kwa muganga, yoroherwa ngo iryozwe ibyo ikurikiranweho, birimo ibyo yakoze by’urugomo ndetse n’ubusinzi bukabije.
Umuyobozi w’Umurenge yemeje ko uyu Ngendahayo Adrien yakabaye aba urugero rwiza nk’Inkeragutabara mu gushakira abaturage umutekano, none aba uwa mbere mu kuwica kuko urugo rwe ruri muzitabanye neza kuko iyo yasinze ateza umutekano muke.
Gitifu ku bacuruza utubari mu masaha y’akazi ati: “Ntibyemewe, bariya badufunguye mu masaha atemewe bagomba guhanwa, tunamenyesha abandi bafite utubari ko bitemewe kudufungura muri ariya masaha, babireke kuko bihanirwa.”
Gitifu yaboneyeho kugira inama abaturage yo kwirinda gusagarira abayobozi bari mu kazi kabo, kunywa mu masaha y’akazi, bakajya batanga amakuru ku bacuruzi b’utubari bacuruza mu masaha atemewe. Yakomoje ku baturage basagarira inzego z’ubuyobozi muri uyu Murenge, avuga ko hari ababifungiwe abandi bakajyanwa mu nzererezi bakagororwa bagataha.