Monday, November 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Minisitiri yagejeje ikirego cye mu rukiko arega umugabo we kumuhoza ku nkeke

Minisitiri ushinzwe ibidukikije n’amashyamba muri Kenya Soipan Tuya, yashyikirije urukiko ikirego cye, ashinza umugabo we kumuhoza ku nkeke, anasaba ko yatanga amafaranga y’indezo angana na Mashiringi 425,000.

Minisitiri Soipan Tuya, mu kirego yatanze mu rukiko kuri uyu wa 11 Ukwakira 2023, yavuze ko we n’abana be ubuzima bwabo buri mu kaga ndetse bakaba barahungabanye kubera ko umugabo we abahoza ku nkeke.

Yagize ati: “Abana bange yabagize nk’abakozi bo murugo ntagaciro bafite, yamaze kwangiza intekerezo zabo, barahungabanye kandi nanjye ampoza ku nkeke, ndasaba urukiko kandi ko yatanga indezo ingana na Mashiringi 425,000.”

Minisitiri Soipan Tuya ushinza umugabo we kumuhoza ku nkeke

Urukiko rwasuzumye rusanga ikirego cyatanzwe gifite ishingiro maze rwemeza ko urubanza ruzaburanishwa mu mizi tariki ya 13 Ugushyingo 2023.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU