Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeUDUSHYAAmakuru aravuga ko inyeshyamba ziri kwinjira muri Kibumba

Amakuru aravuga ko inyeshyamba ziri kwinjira muri Kibumba

Imirwano imaze iminsi ihanganihije umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FRDC),ikomeje guhindura isura umunsi k’uwundi,dore ko nyuma y’uko Inyeshyamba zibumbiye mu kiswe Wazalendo zigaragaje ko zafashe ibice byinshi,ubu Nyatura yatangiye kwinjira mu gace ka Kibumba.

Aya makuru avuga ku kwinjira muri aka gace kw’izi nyeshyamba zibumbiye mu kiswe Wazalendo ,yatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10/10/2023 nyuma y’uko hagarahaye umurongo muremure w’Abasirikare  bo muri izi nyeshyamba bari bari kwinjira muri aka gace ka Kibumba.

Ibi byatumye ababonye izi nyeshyamba batangira gukeka ko uyu mutwe w’inyeshyamba wa, M23 waba waragambaniwe n’izi ngabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ngo kuko n’aho ingabo zo muri uyu muryango zikomoka mu gihugu cy’u Burundi zari ziherereye naho ingabo za leta hamwe n’abo bafatanyije bahinjiye muri ubwo buryo.

Cyakora ibi ntarwego narumwe rwari rwabyemeza gusa nkuko tubikesha   Rwanda tribune itangaza ko kuva mu ma saa ya mugitondo kugeza mu masaha ya saa sita izi nyeshyamba zari zikiri kwinjira muri aka gace.

SRC:RwandaTribune

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!