RURA inyomoje amakuru y’itangazo ryagaragazaga ibiciro by’ingendo

Urwego ngenzuramikorere [RURA], rwanyomoje amakuru yavugwaga hirya no hino ko rwaba rwazamuye ibiciro by’ingendo.

Mu itangazo ryitiriwe RURA rigaragaza ibiciro, ryakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa Mbere rivuga ko ibiciro by’ingendo mu modoka byazamutse.

Binyujijwe n’uru rwego ngenzuramikorere ku rubuga rwayo rwa X rwahoze ari Twitter, bise ayo makuru ibihuha ‘Fake news’, amakuru y’uko burije ibiciro by’ingendo.

Yagize iti: “RURA iramenyesha Abaturarwanda bose kudaha agaciro ibiciro by’ingendo biri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. RURA iramutse ihinduye ibiciro yabibamenyesha.”

Izamuka ry’ibiciro ku ngendo, bivuzwe nyuma y’uko RURA itangaje izamuka ry’ibiciro ku bikomoka kuri Peteroli byitezweho gutumbagiza ibiciro ku bindi bicuruzwa.

Mu biciro bishya byashyizwe ku bikomoka kuri Peteroli ku wa 03 Ukwakira 2023, Litiro ya lisansi yavuye ku igihumbi 1,639 frw igera ku igihumbi 1,822 frw bisobanuye ko hiyongereyeho Frw 183.

Litiro ya Mazutu yo yavuye ku igihumbi 1,492 frw igera ku igihumbi 1,662 frw bisobanuye ko hiyongereyeho Frw 170.

Itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa X konti ya rura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Don`t copy text!