Félix Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Repubulikaya Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hari amahanga ari gutanga abakandida ngo biyamamarize kuyobora iki gihugu.
Ku wa 07 Ukwakira 2023, ubwo Tshisekedi yaramaze gutanga kandidatire ye kuri komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora , CENI, nibwo yabitangaje.
Yagize ati: “Ni ngombwa ko dukorera hamwe kugira ngo duteze imbere Congo. Ndaburira abaturage bacu ku bakandida baturuka mu mahanga. Ndavuga ku mugambi wacu wo kwigenga mu bukungu. Ibi ntabwo bishimisha abanyamahanga. Aba banyamahanga barema abakandida.”
Yakomeje avuga ko hari abanyamahanga bazaza bashaka guhindura imyumvire yabo, bababwira ibyerekaranye n’abatinganyi, yasabye abaturage ba Congo kuzabima amatwi kuko bazi ukuri.
Ati: “Bazababwira ibijyanye n’ibitsina. Muri Congo ntago dufite ikibazo cy’amahitamo ashingiye ku gitsina. Mukwiye kuba maso.”
Tshisekedi yavuze ko aba bose bigira abanyembaraga nti; ariko uko bigira kose ntibazirusha Abanyekongo. Avuga ko aba bashaka ko bazagenga amahitamo yabo, ariko we avuga ko bidakwiye, asaba abenegihugu kuzagendera ku mahitamo yabo bwite.
Abasesenguzi bavuga ko Tshisekedi yashakaga kwibasira Dr Denise Mukwege wamaze gutanga kandidatire ye. Uyu muganga yahawe igihembo cya Nobel muri 2018, azwiho kuba inshuti n’imiryango ikomeye harimo uw’Ubumwe bw’Uburayi.