Sunday, June 23, 2024
spot_img
HomeAMAKURURwamagana: Motari yahawe ibimusinziriza yibwa Moto

Rwamagana: Motari yahawe ibimusinziriza yibwa Moto

Ubujura bwa Moto bumaze gufata intera ndende mu gihe Polisi ikunze guhashya ubu bujura, mu karere ka Rwamagana, umumotari yatwawe moto ye mu buryo bugiteye urujijo kugeza ubu. 
Mu karere ka Rwamagana, mu Burasirazuba bw’u Rwanda, haravugwa inkuru ya Motari witwa Ishimwe Christian uzwi ku izina rya Fiston uvugako yibwe Moto kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07/10/2023 mu buryo nawe atarasobanukirwa.
Moto yabuze niyo mu bwoko bwa TVs ifite Purake RH971P bakaba abayibye bayitwaranye n’ibyangombwa byayo nk’uko nyir’ukwibwa yabitangarije UMURUNGA.com.
Nyagasambu aho yakuye umugenzi akamutega bikekwa ko yibye iyo moto.

Uyu mu Motari yabuze moto ubwo ukekwaho kumwiba yaje yigize umugenzi akamutega amukuye muri santere ya Nyagasambu mu karere ka Rwamagana ngo amujyane muri santere ya Bisenga yo murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo dore ko hegeranye n’ahazwi nko kuri Mutukura,bagezeyo amubwira ko hari umuntu ategereje akamusabira fanta ahitwa kuri Bar yo kwa Kibonke asaba fanta yitwa Milinda bikekwako bamushyiriyemo, ibisiziriza bizwi nka Feneriga cyangwa ikindi kintu kitamenyekanye kuko yaje guhita abura ubwenge.

Uyu akeka ko yamwibye, yamusabye ko bajyana,basiga babikije Moto  umucuruzi uzwi ku izina rya Kibonke bagenda n’amaguru mu kugaruka baje bigaragara ko basinze.
Amakuru UMURUNGA.com twamenye ni uko uwo bikekwa ko yibye yaje asaba umucuruzi ko yabashyiriraho inyama bakarya.

Amakuru uyu Dushimimana Innocent (Kibonke) yahaye UMURUNGA.com yahamije ko yabonaga bameze nkabaziranye kuko yaje aka mushyira muri bingaro ati:”Motari yaje amuhetse bansaba fanta ya milinda mbabwira ko ntayo mfite mbaha marite na tuwisita gusa , bahise bampa kasike za moto ngo nzibike,bagarutse nka nyuma y’iminota 30 bigaragara ko basinze bigaragara ko Motari yasinze cyane bansabye ko nshyiraho inyama,”

Akomeza avuga ko uyu bikekwa ko yibye yagiye kureba umuntu agenda agiye, Motari we yari asinziriye.
Ibi ni kenshi hakunze kumvikana ubujura nk’ubu ariko Polisi kubufanye n’abaturage igakora uko ishoboye hagafatwa aba bagizi ba nabi dore ko uwo bibye bikekwa ko baba bamuhaye ibintu bituma ata ubwenge.

 

Loading

IFASHABAYO Gilbert
IFASHABAYO Gilberthttp://wwww.umurunga.com
Umwanditsi w'ikinyamakuru www.umurunga.com ushaka ko tuvugana mpamagara kuri:0788820730
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!