Friday, January 31, 2025
spot_img

Latest Posts

Gisagara:Umugezi uhekuye ababyeyi babura abana babiri ingunga

Mu karere Ka Gisagara, abana babiri bavukana barohamye mu mugezi, umurambo w’umwe wabonetse undi aracyashakishwa.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa wa Kabuga, Akagari ka Kabumbwe ho mu Murenge wa Mamba aho aba bana babiri bavukana barohamye mu gishanga cy’Umugezi w’Akanyaru.

Amakuru Umuseke dukesha iyi nkuru wahawe n’abaturanyi ni uko umukuru yari afite imyaka 13 y’amavuko yitwa Uwambajimana Julienne (aracyashakishwa) yigaga mu wa gatandatu w’amashuri abanza, mu gihe musaza we witwa Niyogisubizo Joseh (umurambo we wabonetse) ku wa 05 Ukwakira 2023.

Umurambo w’umwe muri bo wabonetse nyuma y’iminsi ine kuko iriya mpanuka yabaye ku wa 01 Ukwakira 2023.

Amakuru inzego z’ibanze zatangarije Umuseke ni uko aba bana bari bajyanye na Nyirasenge gukura ibijumba, umwana muto w’imyaka 11 akajya koga ibirenge yashingura ukuguru akanyerera akagwamo dore ko n’imvura imaze iminsi igwa, mushiki we mu kujya kumukuramo nawe agendera rimwe.

Eugéne Manirarora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nemba, yagize ati “Umwe hari abamubonye umurambo we ureremba ku mazi, gusa undi we aracyashakishwa.”

Ku bufatanye n’imirenge bahana imbibi yo mu Karere ka Nyanza ya Ntyazo na Kibirizi baracyashakisha nk’uko uyu Gitifu abivuga.

Abo muri uyu muryango w’aba bana bavuze ko babifashihwemo n’Akarere ka Nyanza, umurambo wa Nyakwigendera uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyanza, mu gihe hari gutegurwa uko yajyanwa gushyingurwa mu gace k’aho aturuka, utaraboneka nawe aracyashakishwa.

Akarere ka Gisagara mu ibara ritukura

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!