Friday, December 27, 2024
spot_img

Latest Posts

Burera: Amashuri arimo ubucucike bukabije,abarenga batanu bicara ku ntebe imwe

Mu karere ka Burera gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru bamwe mu baharerera barimo ababyeyi n’abarezi bavugako hari ubucucike mu mashuri bukabije.

Aba babyeyi n’abarimu bavugako abana biga bacucitse ku buryo usanga intebe yicaraho abarenze batanu, bagasaba inzego bireba gukemura icyo kibazo.

Ni ikibazo kigaragara mu bigo byinshi by’amashuri byo mu Karere ka Burera, aho ubuyobozi buvuga ko gituruka ku bwinshi bw’abanyeshuri bitabira uburezi ariko ko hari ingamba zo gushakira intebe abamaze kugera ku mashuri nubwo bemeza ko na zo zitazaba zihagije.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri n’ababyeyi baharerera bavuga ko batewe impungenge n’uburyo abana babo bigamo kuko bikomeje gutyo byabangamira ireme ry’uburezi.

Manirahiza Aphrodice ni umubyeyi ufite abana ku bigo bitandukanye, yagize ati “Mu by’ukuri dutewe impungenge n’uburezi bahabwa kuko natwe ubwacu kera ntitwigeze twiga ducucitse kuriya. Turasaba Leta ko yakemura kiriya kibazo kuko kiri henshi hano muri Burera.”

Umukozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Burera, Musabwa Eumen, na we yemeranywa n’abo babyeyi n’abarezi ariko akavuga ko kuri ubu hari intebe ziri gukorwa zigiye guhabwa amashuri nubwo izikenewe zose zitazabonekera rimwe.

Yagize ati “Ntabwo ari ikibazo twavuga ko kiri ku kigo kimwe gusa ahubwo usanga hose kihagaragara. Twakimenyesheje akarere gashyira miliyoni 18 Frw mu ngengo y’imari; ubu hari intebe ziri gukorwa mu gihe gito tuzazigeza ku bigo by’amashuri nubwo na zo zitazaba zihagije ngo abana babe bicaye neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mwanangu Théophile, we avuga ko ikibazo cy’ubucucike cyatewe n’ubukangurambaga bwakozwe bwo gushishikariza ababyeyi n’abana kugana ishuri bityo imibare ikiyongera ariko ko yizeza ko bamaze kukigeza muri Minisiteri y’Uburezi ngo gishakirwe umuti.

Yagize ati “Ikibazo kirazwi, twamaze no kukigeza muri Mineduc kugira ngo gishakirwe umuti urambye mu gihe twe nk’akarere turi gukoresha intebe ngo abana babonene uko bicara neza nubwo ubucucike mu ishuri butazaba buvuyeho.”

Bamwe mu barezi n’abakurikiranira hafi iby’uburezi bemeza ko ubu bucucike butuma abana biga bicaye ku ntebe barenga batanu bibangamira ireme ry’uburezi kuko bataba bisanzuye.
Mu Karere ka Burera habarurwa amashuri arenga 100 arimo aya Leta, afatanya na Leta ku bw’amasezerano, ay’abihayimana ndetse n’ay’abikorera ariko iki kibazo kirushaho kwigaragaza iyo ugeze mu mashuri ya Leta hafi ya yose cyane mu cyiciro cy’abanza.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!